AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uko byumba by’amashuri byubatswe byafashije guhangana n’ingaruka z’imitingito

Yanditswe Jun, 21 2021 12:38 PM | 18,092 Views



Mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rubavu byakiriye abanyeshuri bimuwe ku bigo byasenywe n'imitingito, baravuga ko ibyumba bishya byubatswe byagize uruhare runini mu kubafasha gukomeza amasomo yabo nta nkomyi, ndetse batangiye kubona umusaruro uva muri aya mashuri.

Hashize igihe kitagera ku mwaka hubatswe urwunge rw'amashuri rwa Nyarubande ruri mu kagari ka Mbugagari, mu Murenge wa Gisenyi.

Icyari igisambu icyo gihe, ubu gihagazemo inyubako zirimo n’amagorofa zigizwe n’ibyumba 29,  ubwiherero n’ibikoni.

Mu banyeshuri bahiga barenga 1,330, barimo abagera kuri 450 baherutse kuhimurirwa bitewe n'ingaruka z’imitingito yibasiye ikigo bigagaho cy'urwunge rw'amashuri rwa Muhato, bituma abanyeshuri baryo bagera ku bihumbi 2 bimurirwa ku bindi bigo bitandukanye byo mu Murenge wa Gisenyi.

Aba banyeshuri bavuga ko biga bisanzuye, kandi bafatira ifunguro ku ishuri nka kimwe mu byongera ireme ry’uburezi.

Ku ruhande rw’ababyeyi barimo n’abagize uruhare mu kubaka aya mashuri ndetse n’ababonyemo akazi mu mirimo itandukanye yo kuyubaka, baravuga ko batangiye kubona impinduka ku musaruro uva muri iri shuri bagereranije n’igihe abana babo bigaga kure.

Cyokora kuri aya mashuri mashya yubatswe, haracyari imbogamizi zirimo bimwe mu byumba by'amashuri bituzuriye igihe, kikaba ari ikibazo rusange hirya no hino ku bigo by'amashuri yo mu karere ka Rubavu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, Ishimwe pacifique avuga ko byatewe n'impamvu zinyuranye ariko akizeza ko imirimo isigaye izarangira vuba.

Naho ku bindi bibazo birimo ubuke bw’abarimu uyu muyobozi avuga ko biri mu nzira zo gukemuka.

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko bumaze kubaka ibyumba by'amashuri bishya bisaga 1000, ubu imirimo yo kubisoza ikaba igeze ku kigereranyo cya 97%.

Jean Paul Maniraho 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage