Yanditswe Jun, 21 2021 15:32 PM | 66,497 Views
Hari abaturage bo mu karere ka Kirehe, bavuga ko bazamutse mu cyiciro cy’imibereho biturutse
ku nka borojwe muri gahunda ya Girinka,
ubu bakaba bamaze kwiteza imbere mu buryo bukomeye.
Aba baturage basobanura ko gushirika ubute bakita ku nka borojwe, aribyo byatumye babona umusaruro .
Ntibankundiye Esperence umuturage wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe utuye mu Murenge wa Mahama, yorojwe inka mu 2016, aho kugeza ubu imaze kumubyarira inka eshatu.
Avuga ko kugeza ubu yituye ubu akaba arimo korora izindi nka eshatu, ku buryo izi nka zimae kumuhindurira ubuzuma mu buryo bukomeye.
Bemejwenande Gabriel nawe yorojwe inka, ku myaka 62 y’amavuko avuga ko yahawe inka ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ariko kuri ubu yishyira mu cyiciro cya gatatu kubera uburyo inka yahawe imaze kumuhindurira ubuzima.
Yagize ati “Ntarabona inka nasaruraga udufuka tubiri tw’ibishyimbo ariko ubu nsarura udufuka icyenda, nari mu cyiro cya kabiri ariko ubu ngeze mu cya gatatu kandi naragishakaga.”
Uwitwa Ndahinyurwa Faustin na we wahawe inka ari mu cyiciro cya kabiri kandi agaragara nk’umukene, nyuma yo kwitura yaragurishije asana inzu ye yari yaguye.
Kugeza ubu iwe hari inyana nayo ikomeje kumufasha mu buzuma bwe bwa buri munsi.
Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu 2006, mu karere kose ka Kirehe hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 17.
Akimana Latifat
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru