Yanditswe Sep, 08 2021 11:39 AM | 143,197 Views
Mu karere
Nyagatare Abaturage bahoze mu bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge na Magendu,
barashishikariza bagenzi babo bakibirimo kubireka nyuma yo guhabwa akazi ko
gutunganya imihanda yangiritse muri aka karere
Abahoze mu burembetsi uko ari 3000 bamaze amezi ane bahawe imirimo yo gutunganya imihanda yangiritse yo mu mirenge itandatu ariyo, Kiyombe ,Rwempasha ,Karama ,Tabagwe ,Matimba na Musheri bakorera amafaranga ibihumbi bibiri ku munsi kandi ngo iyi mirimo yahinduye imibereho yabo
Hari n’abaturage bandi bajyaga guca inshuro mu bihugu by’abaturanyi, ariko ngo ubwo bazaga gusura imiryango yabo baje guhabwa nabo akazi muri iyi mirimo yo gusana imihanda ubu nabo barashimira leta y'u Rwanda yabashyiriyeho aka kazi
Mu byatunganijwe n’abaturage harimo n’inzira za panya banyuzagamo ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w'akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian yemeza ko abakiri mu burembetsi bakwiye kubureka kuko akarere kiteguye kubaha imirimo yo gukora, kandi ibabyarira inyungu kurusha uburembetsi
Mu mpera z'ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangizaga kumugaragaro iyi mirimo, yari yasabye ababaturage gukoresha aya mahirwe bagahanga imirimo ibabyarira inyungu
Ibyo Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage byatangiye kugerwaho, kuko hari bakoresheje amafaranga bakuye muri iyi mirimo bakaguramo amatungo abandi bakayakoresha mu bikirwa by’ubuhinzi .
Maurice Ndayambaje
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru