AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Ndayishima uba muri Amerika yumvise impanuro z’umukuru w’Igihugu ashora imari mu Rwanda

Yanditswe Sep, 04 2021 15:22 PM | 122,854 Views



Umunyarwanda, Ndayishima Jan Berkmans utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko yiyemeje gukorera ibikorwa bye mu Rwanda nyuma y'impanuro yagiye yumva ku mukuru w'igihugu, ko u Rwanda ruzubakwa n'amaboko y'abanyarwanda.

Ndayishima ni umugabo w'imyaka 52 wavuye mu Rwanda mu 1990 afite imyaka 21, ajya kwiga mu Burusiya amasomo y'ubutabire muri Kaminuza.

Mu 2007 nibwo yagarutse mu Rwanda, maze atangira ibikorwa bishingiye ku gufasha abana b'inzererezi ahereye mu karere ka Rubavu, Nyaruguru, ubu arimo gukorera mu karere ka Karongi Umurenge wa Bwishyura.

Ubu mu Mudugudu wa Bwishyura mu kagari Nyarusazi, arimo kuhubaka ibikorwa remezo birimo n'amagorofa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 500 z'amafaranga y'u Rwanda, hitaruye umujyi wa Karongi ndetse hanagoye kuhagera.

Mu buhamya bwe agira ati “Nagiye mu Burusiya aho nize ibintu by'ubutabire, ngiye mu cyiciro cya gatatu byabaye ngombwa ko nimuka njya muri Amerika  aho ubu ntuye n'Umuryango wanjye.”

“Kugaruka mu Rwanda ni uko numvishe ijambo ry'umukuru w'igihugu avuga ko umutungo ukomeye w'igihugu ari abanyarwanda, ko ari nabo  bazihehesha agaciro bubaka  igihugu cyabo.”

“Kuri aba bana bo ku muhanda dufasha, mbere na mbere tubereka urukundo, tukabatega amatwi tukumva impamvu bajya ku muhanda tukumva impamvu batiga, impamvu biba, tukumva impamvu ibatera gukora ibyo bakora, dukorana n'abo bana n'imiryango yabo kuko niba umwana afite icyatumye ajya mu muhanda ugize amahirwe ukakivanaho umwana yagaruka mu muryango.”

“Kuzana ibikorwa remezo ahantu nk'aho umuntu yavuga ko ari mu cyaro, rimwe numvise ijambo ry'umukuru w'igihugu Paul Kagame avuga ko atari byiza ko abantu bava mu cyaro bagana umujyi, ahubwo ko byaba byiza umujyi usanze abantu aho bari mu cyaro, ni kimwe mu byatumye tuzana igikorwa nk'iki mu cyaro.”

Ukwibishaka Frank umusore wabayeho mu buzima bw'ubuzererezi bitewe n'uko yabanaga na nyina gusa, ni umwe mu bana bavanywe mu buzima bwo mu muhanda.

Usibye ibikorwa byo gufasha abana bari mu buzererezi, Ndayishima Berkmans yanashinze umuryango Global Heal to Heal unafasha urubyiruko rwacikishirije amashuri kwiga imyuga irimo n'ubudozi.

Ndayishima avuga ko abana 70 aribo bavuye mu buzima bwo ku muhanda babikesha ubwitange bwe, akavuga kandi ko yishakamo ubushobozi afatanyije n'umurango we n'ubwo hari n'abandi baturage bitanga ibindi bikoresho birimo amabuye yifashishwa mu kubaka amagorofa.

Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira