AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Uburyo Kanamugire yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe

Yanditswe Apr, 15 2021 09:36 AM | 28,668 Views



Kanamugire Mimi Olive warokotse Jenoside yakorewe abatutsi avuga ko ubu afite icyizere cy'ubuzima nyuma yo kubonana n'umuryango we, itangazamakuru rikaba rishimirwa uruhare ryagize ngo ibi bigerweho.

Umuryango wa Kanamugire nawo uvuga ko ushima itangazamakuru ryabaye umuyoboro wo kubona umwana wabo, bahoraga bibuka muri iyo myaka yose ishize.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Kanamugire Mimi Olive yari afite imyaka ine ari nabwo yatandukanye n’umuvandimwe we bari bahunganye.  

Nyuma yaje kujyanwa mu kigo cy’imfpubyi, ahakurwa n’undi mubyeyi wamujyanye kumurera.

Bitewe n’uko jenoside yabaye ari umwana, yabayeho atazi aho akomoka, akavuga ko ari ibintu byamugizeho ingaruka zirimo gucikiriza amashuri n’ibindi.

Kanamugire yagize ati “Nicyo kintu cyambabazaga kubaho ntazi aho mvuka cyangwa nkomoka, cyane nk’iyo nahuraga n’umuntu akambaza ngo iwanyu nihe numvaga mbabaye.”

“Nahoraga mbaza buri wese mbonye dusa nkamubaza niba nta muntu babuze, ubu buzima bwangizeho ingaruka kuko nacikirije amashuri nyuma nza no kubyara urumva ko bitari binyoroheye.”

Nyuma yo gutandukana n’umuryango wamuvanye mu kigo cy’imfubyi, Kanamugire yakomeje kwirwanaho akora imirimo itandukanye kugira ngo abesheho umwana we.

Mu mwaka wa 2019 yatumiwe na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ari kumwe na bagenzi be bahuje ikibazo cyo kutamenya inkomoko, aha ni naho se umubyara witwa Damien Munyempamo yamubonye aramumenya, kugeza ubu we n'umwana we bishimira kongera kubonana nyuma y’imyaka 25 jenoside yakorewe abatutsi ibaye.

Kanamugire yagize ati “Naje gusanga Papa bananyereka ikarita yanjye ya batisimu n’agafoto kanjye nkiri umwana, nibyo byanyemeje narishimye cyane nk’ubu numva maze imyaka ibiri mvutse.”

Munyempano we avuga ko ari ibitangaza yahuye nabyo, nyuma yo kubonana n'umwana we bari bamaze imyaka baraburanye.

Yagize ati '‘Nagiye kubona mbona Mimi n’abana b’abahungu babiri, umunyamakuru abari hagati yicaranye n’abandi mpamagara umukecuru nti, ngwino hari ibintu mbonye,ni ukuri ndashimira itangazamakuru kuko iyo ritabaho twari gukomeza kuburana.’’.

Mu muryango w’abana batandatu, Kanamugire niwe wenyine  wabarwaga nk’uwahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi, kuko baba ababyeyi bombi ndetse n’abavandimwe be batanu barokotse. Ababyeyi n’abavandimwe  be bishimira cyane kongera kubona umwana wabo, bakabifata nk'igitangaza kuko ngo muri Mata buri mwaka bahoraga bamwibuka.

Kuri ubu Kanamugire akora umurimo wo gutunganya umusatsi mu Mujyi wa Kigali, akaba avuga ko afite icyerekezo  cy'ubuzima bitewe n’aho yavuye.

Abahanga mu  by'imitekereze bavuga ko kumenya inkomoko n'ibisanira bya hafi by'umuntu, ari kimwe mu bimufasha kugira zimwe mu ndangagaciro z'ubuzima busanzwe kuko hari  imigenzo, imico myiza ikomoka mu muryango bikazamuherekeza mu buzima.

 Kugeza ubu abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi bataramenya inkomoko yabo bamaze kwihuza bagera kuri 30.



Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama