AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Uburezi: Abanyeshuri benshi bakubiswe akanyafu no gusibizwa

Yanditswe Nov, 16 2023 18:24 PM | 46,015 Views



Ikigero cy’abanyeshuri basibira mu mashuri abanza ngo cyakanze bamwe mu biraraga ndetse ubu inzego zibishinzwe zikaba zarashyizeho ingamba zo gutuma abasibiye barushaho gucengerwa n’ibyo biga.

Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 abanyeshuri basibiye mu mashuri abanza bari 24.6%, mu gihe abimukiye mu bindi byiciro bari 68.30% na ho abandi 7.10% bataye ishuri.

Mu cyiciro rusange abasibiye bari 14% mu gihe abimukiye mu yindi myaka bari 73.50% na ho 12.50% icyo gihe bavuye mu ishuri.

Abo mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye hari hasibiye 4%, himuka 89.30% mu gihe 6.40% ari bo bataye ishuri.

Nigena Tresor ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w'amashuri yisumbuye mu mibare, ubumenyi mu bw'ikoranabuhanga n'ubukungu (MCE) ku cyigo cya G.S Ndera Catholique giherereye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera.

Uyu musore w'imyaka 20 avuga ko yasibiye muri uyu mwaka wa 5 kubera kwirara.

Ingamba Nigena afite zo kwiga ashyizeho umwete azihuriyeho n'abandi banyeshuri bagenzi be bagera kuri 17 basibiye hamwe mu ishuri rimwe kimwe n'abandi banyeshuri ku bigo bitandunye.

Hashize imyaka 3 kwimura abanyeshuri bose mu byiswe Promotion Automatique bivanyweho, himuka umunyeshuri ufite amanota akwiye. Ni icyemezo abarezi bavuga ko cyatumye haba impinduka mu myigire y'abanyeshuri.

Ingingo y'ubucukike mu mashuri ni imwe mu zigaragazwa nka nyirabayazana w'umubare munini w'abanyeshuri benshi basibira. Nyinawabatesi Joseline umwarimu kuri G.S Ndera Catholique tumusanze yigisha mu mwaka wa 4 w'amashuri abanza, aho arimo kwigisha abanyeshuri 75 mu ishuri rimwe. Avuga ko ubucucike ari imbogamizi ku mitsindire y'abanyeshuri.

Ni kimwe mu bibazo bishobora gutuma hagaragara umubare munini w'abanyeshuri basibira cyane mu mashuri abanza.

Ku rundi ruhande uruhare rw'ababyeyi rurakenewe mu myigire y'abana.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) rugaragaza ko hari ingamba zitandukanye zigamije kuzamura ireme ry'uburezi. Mu myaka 3 ishize hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri bisaga ibihumbi 22 kandi ngo gahunda irakomeje mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'ubucukike mu mashuri, gushaka ibitabo bihagije no gusohora ku isoko ry'umurimo abarimu bashoboye.

Gahunda y’uburezi kuri bose yafunguye amarembo y’amahirwe ku bana bose ndetse umubare w’abiyandikisha mu mashuri uriyongera ugereranyije na mbere y’uko iyi gahunda ijyaho. Ihurizo ni ukwigisha abo banyeshuri bose bakagira amanota abakura mu cyiciro kimwe abajyana mu kindi.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF