AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 5.7% muri uyu mwaka

Yanditswe Jan, 12 2021 07:24 AM | 5,888 Views



Banki y'isi iragaragaza ko muri uyu mwaka wa 2021, ubukungu bw'ibihugu bya Afrika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara buzazamuka ku gipimo mpuzandengo cya 2.7% mu gihe ubw'u Rwanda bwo buzazamuka ku gipimo cya 5.7%.

Impuguke mu by'ubukungu zigaragaza ko iri zamuka rishoboka bitewe n'imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kuzahura ubukungu.

Iri zamuka rusange rya 2.7% muri uyu mwaka wa 2021 ry'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika munsi y'ubutayu bwa Sahara, rizagirwaho uruhare n'izamuka ry'ubukungu bwa bimwe mu bihugu bizaba bivuye ibuzimu bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

Nk'u Rwanda, ubukungu bwarwo muri uyu mwaka banki y'isi igaragaza ko buzava kuri -0.2% munsi ya zero byitezwe ko bwamanutseho muri 2020 bugere kuri 5.7% muri uyu mwaka, mu gihe ubwa Côte d'Ivoire buzava kuri 1.8% buzamuke ku gipimo cya 5.5%, naho Kenya ubukungu bwayo buzava -1 % bugere kuri 6.9%. Musinguzi Angelo, impuguke y'ubukungu mu kigo cya KPMG yemeza ko iki kizere cy'agahenge ku bukungu bw'u Rwanda gitangwa na banki y'isi gishobora kugerwaho no kurenga.

Ibindi bihugu bigaragara ko ubukungu bwabyo butanga ikizere ni Botswana buzava kuri -9% bukagera kuri 5.7%, ubwa Benin buzava kuri 2% bukagera kuri 5% na Cape Verde buzava kuri -11% bukagera kuri 5.5%.

Musinguzi Angelo ashingira ku mibare ya banki y'isi igaragaza ko ibiciro by'ibicuruzwa nka peteroli bizakomeza gutakaza agaciro ku isoko mpuzamahanga, bityo agatanga inama ko igihugu nk'u Rwanda n'ibindi bigomba kwita ku ishoramari mu buhinzi kuko ibiciro by'ibiribwa bizakomeza kuzamuka mu gihe giciriritse.

Ibihugu bifite ubukungu bushingira ku ubucukuzi bwa Peteroli ubukungu bwabyo buzazamukaho gato, nka Nigeria ubukungu bwayo buzava kuri -4.4% bugere kuri 1.1% gusa mu gihe ubwa Angola, buzava ku igabanuka rya -4% bugere kuri 0.9% gusa.

RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu