AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ubukerugendo bwifashe bute mu Karere ka Rubavu?

Yanditswe Jul, 15 2020 09:39 AM | 31,902 Views



Nyuma yuko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu no ku banyamahanga bukomorewe, abasura ibyiza nyaburanga mu Karere ka Rubavu n'abatanga izo serivisi, barasabwa kurushaho kwitwararika, bakirinda kudohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19 kuko bishobora gushyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.

Bamwe mu banyamabanga bakorera mu Rwanda barishimira ko ubukerarugendo bwasubukuye,ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Nubwo amahoteli ari ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu yongeye gufungura imiryango, hari aho ugera ugasanga nta mukiriya, mu gihe n'aho ubasanze baba babarika ku ntoki. Abatanga izi service bavuga ko imikorere iri kugenda iza buhoro buhoro.

Kuba akarere kazwiho kuba ari ahantu nyaburanga, abaturuka hirya no hino baza kuruhukira, bakuruwe by'umwihariko n'ubukerarugendo bwo mu mazi y'ikiyaga cya Kivu, ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu, mu birwa, n'ibindi, hari ibisabwa abatanga izo serivsi bijyanye n'ubwirinzi bwa COVID19.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ruvuga ko mu byamuzanye rumaze iminsi muri aka karere mu igenzura rigamije kureba uko ingamba zubahirizwa, haba mu mahoteli, utubari n’ahandi.

 Nubwo ubukerarugendo bwongeye gusubukurwa, hari ibitarakomorewe mu Karere ka Rubavu birimo nk'amashyuza ari mu Murenge wa Nyamyumba n'urwogero rusange rw’ikiyaga cya Kivu, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID 19.

RUTERANA Fredy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira