AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubukerarugendo bwasubukuwe i Rubavu

Yanditswe Jun, 02 2021 17:02 PM | 47,122 Views



Bamwe mu bakora mu rwego rw'ubukerarugendo mu Mujyi wa Rubavu baravuga ko bagizweho ingaruka n'imitingito yibasiye aka gace mu minsi ishize, ariko ubu bamaze gusubukura ibikorwa. 

Amazi y’Ikiyaga cya Kivu, ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo Mu karere ka Rubavu. 

Gusa, kuri ubu abafite hoteli na resitora muri Mujyi wa Rubavu,  bavuga ko  bamwe mu bari baragendereye aka gace bahisemo kuhava mu gihe cy'imitingito, ibintu byabateye ibihombo. 

Nyuma y'icyumweru iyi mitingito igabanutse aba abakora mu rwego rw'ubukerarugendo baravuga ko  ubu batangiye ibikorwa byabo nk'ibisanzwe, ndetse bagasaba abantu kuhatemberera nk'ibisanzwe. 

Ni ibintu kandi abatemberera muri aka gace nabo bemeza, aba ni abahatembereye muri iyi minsi. 

Mabete Dieudone umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’ abanyamahoteli muri aka karere kazwiho kuba agace k'ubukerarugendo avuga ko ubu bashyize hamwe imbaraga ngo bafatanye mu guhangana n’ingaruka z'ibiza, ariko na we agasaba abasubitse gahunda yo gusura Rubavu kuzisubukura kuko ubu hagendwa. 

Akarere ka Rubavu by’umwihariko umujyi wa Gisenyi  wibasiwe n' imitingito yatewe n' iruka ry' ikirunga cya Nyiragongo gasanzwe karimo ibikorwa byinshi by' ubukerarugendo ndetse kanagendwa cyane n’ abantu baturutse hirya no hino haba mu Rwanda no mu mahanga. 

Fiston Felix Habineza 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama