Yanditswe Jun, 02 2021 17:02 PM | 47,122 Views
Bamwe mu bakora mu rwego rw'ubukerarugendo mu Mujyi wa Rubavu baravuga ko bagizweho ingaruka n'imitingito yibasiye aka gace mu minsi ishize, ariko ubu bamaze gusubukura ibikorwa.
Amazi y’Ikiyaga cya Kivu, ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo Mu karere ka Rubavu.
Gusa, kuri ubu abafite hoteli na resitora muri Mujyi wa Rubavu, bavuga ko bamwe mu bari baragendereye aka gace bahisemo kuhava mu gihe cy'imitingito, ibintu byabateye ibihombo.
Nyuma y'icyumweru iyi mitingito igabanutse aba abakora mu rwego rw'ubukerarugendo baravuga ko ubu batangiye ibikorwa byabo nk'ibisanzwe, ndetse bagasaba abantu kuhatemberera nk'ibisanzwe.
Ni ibintu kandi abatemberera muri aka gace nabo bemeza, aba ni abahatembereye muri iyi minsi.
Mabete Dieudone umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’ abanyamahoteli muri aka karere kazwiho kuba agace k'ubukerarugendo avuga ko ubu bashyize hamwe imbaraga ngo bafatanye mu guhangana n’ingaruka z'ibiza, ariko na we agasaba abasubitse gahunda yo gusura Rubavu kuzisubukura kuko ubu hagendwa.
Akarere ka Rubavu by’umwihariko umujyi wa Gisenyi wibasiwe n' imitingito yatewe n' iruka ry' ikirunga cya Nyiragongo gasanzwe karimo ibikorwa byinshi by' ubukerarugendo ndetse kanagendwa cyane n’ abantu baturutse hirya no hino haba mu Rwanda no mu mahanga.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru