Ubukene bukabije muri Gasabo bwavuye kuri 11.5% mu 2014 bigera kuri 4.5% nyuma y'umwaka umwe gusa

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Ubukene bukabije muri Gasabo bwavuye kuri 11.5% mu 2014 bigera kuri 4.5% nyuma y'umwaka umwe gusa

Yanditswe Dec, 13 2021 20:25 PM | 61,773 Views



Gahunda zo kurengera abatishoboye mu karere ka Gasabo zatumye abari mu bukene bukabije bava kuri 11,5% mu mwaka wa 2014, bagera kuri 4,5% nyuma y'umwaka umwe gusa.

Abatuye aka karere bashimangira ko izi gahunda zikomeje kubafasha mu kwiteza imbere.

Ndayisaba Andrew umuturage w'imyaka 53 utuye mu Murenge wa Nduba afite abana 4 n'umugore, akaba avuga ko amaze imyaka 4 akora akazi k'amaboko muri gahunda ya VUP, ku buryo amaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara akaba ageze igihe cyo kuva mu cyiciro cy'abahabwa ubufasha muri gahunda zo kurengera abatishoboye, kuko igihe yamazemo ubu bafasha yabubyaje umusaruro.

Ndayisaba Andre n'umugore Mukandenzi Bellancile  ni bamwe mu bamaze kwikura mu bukene, bemeza ko icyatumye bikura mu bukene ari ukwishyira hamwe mu matsinda bakizigamira.

Ubuyobozi bw'akarere ka Gasabo, bugaragaza ko izi gahunda zo kurengera abatishoboye zabafashije guhangana n'ubukene bukabije mu baturage.

Akarere ka Gasabo gatuwe n'ingo 167,677 zibarirwamo abaturage 664,742.

Ibarura rusange ku mibereho y'ingo rya 2014 ryagaragaje ko 11,3% by'abatuye aka karere bari mu bukene bukabije, nyuma y'umwaka umwe muri 2015 abari mu bukene bukabije baragabanutse bagera kuri 4,5% kubera gahunda zo kurengera abatishoboye..

Ibyiciro by'ubudehe bicyuye igihe uko ari 4 byakozwe muri 2015, bigaragaza ko abaturage 70,937 bari mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe, naho 316,181 bari mu cyiciro cya kabiri byose bibarirwamo abakene, icyiro cya 3 harimo 266410 naho icyiciro cya 4 bari 11.214.


Jean Paul Turatsinze




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame