Yanditswe Apr, 03 2019 20:03 PM | 4,906 Views
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam
Rugege aratangaza ko ubukemurampaka mu Rwanda bumaze kuba umusingi wo kumvikanisha
impande zifitanye ibibazo. Hari mu nama mpuzamahanga igamije kureba uko inzira
y'ubukemurampaka yakwifashishwa mu butabera
Umunyamabanga Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga
cy'Ubukemurampaka cya Kigali KIAC, Dr
Masengo Fidele avuga ko mu myaka 6 icyo kigo kimaze gikorera mu Rwanda kimaze
gutanga umusaruro ufatika, ku buryo n'abanyamahanga batangiye kukigana. Naho
Njeri Kariuki umukemurampaka muri Kenya akavuga ko ubu buryo bwishimirwa na
benshi kuko bugirira ibanga ku mpande zombi kandi ibintu bigakemuka ku
bwumvikane nta byemezo bifashwe n'inkiko.
''Ubu tumaze guhugura abantu barenga 500 mu by'ubukemurampaka, bigatuma n'abandi bantu bo hanze baza mu Rwanda kuhashakira serivisi z'ubukemurampaka, kuko dufite abantu bafite ubumenyi kandi bakora neza. Icya 2 dufite impaka zirenga 100 twakemuye kandi bivugwa ko ikigo kigitangira gishobora kumara imyaka 5 nta mpaka n'imzwe kirakemura,'' Dr Masengo Fidele/Umunyamabanga Mukuru - KIAC
''Ubukemurampaka ni inzira nziza, mu gihe habayeho ubufatanye bwa buri wese, impaka zikagirwa mu ibanga ntibijye ahagaragara bitanga umusaruro mwiza. Ni inzira yizewe kandi ikemura ibibazo hagati y'impande zombi, hakaba uwatsinze n'uwatsitzwe ariko nta byemezo bimushyirwaho ku buryo bw'agahato nk'uko bigenda mu nzira z'ubutabera," Njeri Kariuki/Umukemurampajka - Kenya
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam Rugege avuga ko n'ubwo ubukemurampaka butaramenyerwa mu mategeko yo mu Rwanda, bufite akamaro kuko bufasha impande zifitanye ibibazo mu kubirangiza kandi mu buryo bw'ibanga
''Abanyamategeko bacu ntibaramenyera neza ibijyanye n'ubukemurampaka n'anabizi hari abakoresha imikorere nk'iyo mu bw'avoka busanzwe bagashaka kumenyereza ibintu. Ariko baragenda babisobanukirwa kuko bamaze kubona ko bifite inyungu.Ubu buryo butuma ibintu byihuta cyane ku bacuruzi cyangwa abafite kontaro zirenga imipaka. Nk'abashoramari iyo baje mu bihugu baba bashaka ko ibintu byabo binyura mu bukemurampaka, kuko baba bashaka ko ibintu byabo biherera bakarangiza ibibazo byabo batari mu rukiko aho buri wese yumva ibyo bavuga,'' Prof. Sam Rugege, Perezida w'urukiko Rw'ikirenga
Iyi nama y'iminsi 2 yitabiriwe n'impuguke mu
mategeko, abayobozi nabanyamategeko b'ibigo by'ubucuruzi bikomeye muri Afurika
barenga 250
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru