Yanditswe Nov, 16 2017 16:03 PM | 5,682 Views
Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bavuga ko bagiye kongera ingufu mu bukangurambaga bugamije kurwanya itabi aho abantu bagenda, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Umuyobozi w'uyu mujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda, avuga ko kunywa itabi ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa kugirango abaturage bagire ubuzima bwiza.
Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibuza abantu kunywera itabi mu ruhame, haracyagaragara ababirengaho bakanywera itabi mu ruhame harimo isegereti cyangwa ibyitwa Shisha, aribyo umuyobozi w' umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda aheraho avuga ko abantu bakwiye kumva ko kunywa itabi byangiza ubuzima. Yagize ati, "...Ikirere turagisangiye twese, iyo unywera itabi mu nzu, mu modoka, muri za bus, mu tubari, nta mbibi zihari, uba urimo ubangamira abandi, niba tuziko itabi ari ribi, dukangurire abantu kubireka. Guhitamo kunywa itabi ni uguhitamo nabi. Abarinywa tubakangurire kurireka kugirango barinde ubuzima bwabo."
Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2017 watoranijwe mu mijyi 50 ku isi yashyizwe muri gahunda y’imijyi ikeye n’abaturage bafite ubuzima bwiza, ibizwi nka 'Healthy cities', ni gahunda iterwa inkunga n’umuryango wa Bloomberg Philanthropies. Uyu mujyi wahawe agera ku bihumbi 100 by'amadolari y'amerika ngo akoreshwe mu bikorwa bigamije gutuma Kigali iba umujyi uzira umwotsi w'itabi. Ministeri y' ubuzima, ivuga ko abantu 13 % aribo banywa itabi mu Rwanda.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru