Yanditswe Sep, 16 2021 19:09 PM | 66,846 Views
Abaturage bitabira ibikorwa byo gutanga amaraso bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, ariyo mpamvu bahitamo kwitabira icyo gikorwa hagamijwe kuramira ubuzima bw'abandi. Abafite ayo mu bwoko bwa O bashishikarizwa kurushaho kwitabira iki gikorwa.
Rwagasore Majorité Jean de Dieu ni umugabo w'imyaka 48 y'amavuko uvuga ko amaze imyaka 30 atangiye kwitabira ibikorwa byo gutanga amaraso.
Ati "Natangiye kuyatanga niga mu mwaka wa kabiri secondaire hari muri 1991,nigaga ku Kibuye. Ni ubukangurambaga twagiye dukorerwa numva nkunze iki gikorwa cyo gutanga amaraso.Ubukangurambaga twakorewe icyo gihe bwatumye numva nkunze igikorwa cyo gutanga amaraso, nsobanukirwa akamaro kacyo.Iyo natanze amaraso aca mu mashini,bavanamo igice 1,nshobora gutanga inshuro 24 ku mwaka.Iyo ntanze mu buryo busanzwe bw' inshuro 1 mu mezi 2, usanga umuntu atanze nk' inshuro 4."
Rwagasore kimwe n'abandi baturage bitabira iki gikorwa, bishimira ari igikorwa baha agaciro gakomeye.
Albertine Tuyizere ati "Amaraso ni ubuzima, kuba uyafite nta kibazo ufite, ugomba kumenya ko hari abandi bagifite, bakeneye ayo maraso, ni ugutanga ubufasha niyo mpamvu nitabira iki gikorwa. Hari abantu uvuga ko ugiye gutanga amaraso bakavuga ko yagusagutse,cg bagatinya ko bigira ingaruka, igihe cyose maze nyatanga nta ngaruka byangizeho."
Muri iyi minsi Ikigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso kiri mu bukangurambaga mu gihugu hose bugamije gushishikariza abantu kumva agaciro ko gutanga amaraso.
Umuyobozi Mukuru w'iki kigo Dr. Muyombo Thomas avuga ko ikigamijwe ari ukwirinda ko habaho ibura ry'amaraso ku barwayi baba bayakeneye kwa muganga. Abafite ubwoko bw'amaraso bwa O ni bamwe mu basabwa cyane kwitabira iki gikorwa.
Ati "Mu minsi ishize, twabonye ubusabe bwinshi bw' abafite amaraso ya 0, twari tumenyereye abafite amaraso ya 0 rhesis negatif, ariko ubu twabonye ubusabe bwiyongereye bw'abakeneye aya 0 positif, niyo mpamvu twiyemeje kongera aho amaraso aturuka, dusaba abantu kuyatanga kugira ngo stock ibe imeze neza. Ibitaro bisaba aya 0 biyasabiye uwa 0, bivuze ko benshi mu barwayi bagana ibitaro ari abafite ubwo bwoko bw' amaraso.turi kubona abantu benshi baza gutanga barimo n'abashyashya. Amaraso ni ikintu umuntu wese ashobora gukenera."
Dr.Muyombo Thomas avuga kdi ko uko imyaka ihita ariko abantu bumva akamaro ko gutanga amaraso, bigatuma amaraso akenewe kwa muganga aboneka.
Ati "Tugereranije ubusabe bw'ibitaro n'amaraso bihabwa, muri 2014, byari ku kigero cya 47% bivuze ko niba ibitaro bisabye amashashi y'amaraso 100,ubushobozi bwari buhari bwari ubwo guha ibyo bitaro amashashi 47. kwegera abatanga amaraso byazamuye ibipimo bituma icyo kigero kigera kuri 94% mu mwaka wa 2020. Kuri ubu tugeze hagati ya 95,5% na 96%. Umwaka ushize twari dufite ingamba zo kubona amashashi ibihumbi 67 ariko twabonye ibihumbi 68. Abaturage nibo baba bafite ubushobozi bwo gutanga amaraso igihugu gikeneye. "
Ikigo gishinzwe gutanga amaraso kivuga ko mu maraso yose atangwa, 1,2% byayo ariyo adahabwa abarwayi bitewe n'ibibazo aba afite birimo uburwayi bw'umwijima wo mu bwoko bwa B cyangwa C, syphillis cyangwa Virus itera SIDA.
Muri iki gihe abantu bahabwa urukingo rwa Covid19, iki kigo kivuga ko nyuma y'amasaha 48, uwahawe urukingo rwa Covid 19 aba yemerewe kuba yatanga amaraso.
Carine UMUTONI
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru