AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ubuhuza bugiye gutangira gukorwa no ku byaha nshinjabyaha

Yanditswe Nov, 23 2020 20:47 PM | 73,780 Views



Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko abantu 6% bari bafitanye imanza mu mwaka wa 2019-2020 bumvikanishijwe binyuze muri gahunda y'ubuhuza. Ubu ni uburyo abaturage bemeza ko bwabarinda gusiragira mu nkiko kuko zituma batakaza umwanya n'amafaranga.

Hari bamwe mu baturage bemeza ko bamaze gusiragizwa kenshi n’abo bafitanye imanza bitewe nuko hari abakunze kwinangira ntibemere ibyemezo by'inkiko bagahitamo gukomeza kuburana kugeza inzira zose z’iburana zirangiye.

Gutakaza umwanya wabo n'amikoro ni bimwe mu byo basanga bakungukira mu guhuzwa n’abo bafitanye imanza aho guhora mu manza z’urudaca.

Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo arizeza ko gahunda y'ubuhuza nk'inkingi y'ubutabera bwubaka umuryango nyarwanda, izasobanurirwa abaturage mu biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’ubucamanza cyatangiye kuri uyu wa Mbere.

Ubusanzwe iyi gahunda y'ubuhuza yarebaga ibyaha mbonezamubano ariko noneho haniyongereyeho n'ibyaha mpanabyaha nk’uko Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye abivuga.

Umukuru w'Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Julien Gustave Kavaruganda we avuga ko nk'abunganira abaregwa mu nkiko na bo nta kibazo bafite kuri iyi gahunda y’ubuhuza kuko itazakuraho ko abaturage bakomeza kubagana.

Mu manza 15,377 zanyujijwe mu nama ntegurarubanza mu mwaka wa 2019/2020, izingana na 854 zacyemuwe binyuze mu buhuza.

Ibi bivuga ko abantu 6 kuri buri bantu 100 bari bafitanye imanza bashoboye kumvikanishwa binyuze muri gahunda y'ubuhuza.

Umubare w’abakemuriwe ibibazo binyuze mu buhuza wazamutsho 3% kuko mu mwaka wa 2018/2019, mu manza ibihumbi 14,914 byari byanyujijwe mu nama ntegurarubanza, abantu 3 kuri buri bantu 100 ni bo bumvikanishijwe bitaragera mu nkiko. 

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira