Yanditswe Nov, 23 2020 20:47 PM | 73,780 Views
Urukiko rw’Ikirenga
ruvuga ko abantu 6% bari bafitanye imanza mu mwaka wa 2019-2020
bumvikanishijwe binyuze muri gahunda y'ubuhuza. Ubu ni uburyo abaturage bemeza
ko bwabarinda gusiragira mu nkiko kuko zituma batakaza umwanya n'amafaranga.
Hari bamwe mu baturage bemeza ko bamaze gusiragizwa kenshi n’abo bafitanye imanza bitewe nuko hari abakunze kwinangira ntibemere ibyemezo by'inkiko bagahitamo gukomeza kuburana kugeza inzira zose z’iburana zirangiye.
Gutakaza umwanya wabo n'amikoro ni bimwe mu byo basanga bakungukira mu guhuzwa n’abo bafitanye imanza aho guhora mu manza z’urudaca.
Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo arizeza ko gahunda y'ubuhuza nk'inkingi y'ubutabera bwubaka umuryango nyarwanda, izasobanurirwa abaturage mu biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru cy’ubucamanza cyatangiye kuri uyu wa Mbere.
Ubusanzwe iyi gahunda y'ubuhuza yarebaga ibyaha mbonezamubano ariko noneho haniyongereyeho n'ibyaha mpanabyaha nk’uko Umushinjacyaha Mukuru Aimable Havugiyaremye abivuga.
Umukuru w'Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Julien Gustave Kavaruganda we avuga ko nk'abunganira abaregwa mu nkiko na bo nta kibazo bafite kuri iyi gahunda y’ubuhuza kuko itazakuraho ko abaturage bakomeza kubagana.
Mu manza 15,377 zanyujijwe mu nama ntegurarubanza mu mwaka wa 2019/2020, izingana na 854 zacyemuwe binyuze mu buhuza.
Ibi bivuga ko abantu 6 kuri buri bantu 100 bari bafitanye imanza bashoboye kumvikanishwa binyuze muri gahunda y'ubuhuza.
Umubare w’abakemuriwe ibibazo binyuze mu buhuza wazamutsho 3% kuko mu mwaka wa 2018/2019, mu manza ibihumbi 14,914 byari byanyujijwe mu nama ntegurarubanza, abantu 3 kuri buri bantu 100 ni bo bumvikanishijwe bitaragera mu nkiko.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru