Yanditswe Nov, 15 2019 20:28 PM | 39,696 Views
Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB bugaragaza ko
abatuye umurwa Mukuru w’u Rwanda bafitiye icyizere Perezida wa Repubulika ku
rugero rurenga 99%.
Ibikubiye muri ubwo bushakashatsi ku ishusho y’uburyo abaturage babona imiyoborere, byamurikiwe inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Ubushashakashatsi ku ishusho y’uburyo abaturage imiyoborere,imikorere n’imitangire ya Serivisi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB buri mwaka.
Ubushakashatsi nk’ubu bwakozwe muri 2019 bugaragaza ko Perezida wa Repubulika yizewe n’abatuye Umujyi wa Kigali ku kigero cya 99.2%, Inteko Ishinga amategeko yizewe ku kigero cya 90.3% mu gihe inkiko zizewe ku kigero cya 85.2%.
Abatuye Umurwa w’u Rwanda bafitiye icyizere Ingabo z’u Rwanda ku kigero cya 99.4%, Polisi y’u Rwanda, abanyakigali bayizeye ku kigero cya 96.1%, na ho Dasso yizewe ku kigero cya 69.6%.
Iyi raporo ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere, imikorere n’imitangire ya serivisi mu Mujyi wa Kigali igaragaza ko muri rusange abatuye Umujyi wa Kigali bishimiye izi serivisi ku kigero cya 69.9% mugihe ku rwego rw'igihugu ari 70.4%.
Umukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere Dr Usta Kaitesi avuga ko iyi raporo ifasha abari muri izi nzego kongera kwikubita agashyi no kugira ibyo bahindura.
Icyakora iyi raporo igaragaza ko ibyiciro birimo ubuhinzi, ubworozi, imibereho y'abaturage n'uburezi bikiri hasi. Nko mu buhinzi abatuye i Kigali bazishimiye ku kigero cya 39.6% mu gihe zitangwa mu burezi zishimiwe ku kigero cya 68.0%.
Abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko hari ibikwiye gukorwa.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage Umutoni Gatsinzi Nadine avuga ko hari ingamba z’Umujyi wa Kigali mu gukemura izi mbogamizi.
Ubu bushakashatsi bwibanze ku byiciro 15 biri mu nkingi 3 ari zo imiyoborere n'ubutabera, iterambere ry'ubukungu ndetse n'imibereho myiza y'abaturage.
Mu gukora iyi Raporo RGB yabajije abantu 1 197 batuye Umujyi wa Kigali, mu gihe mu gihugu muri rusange habajijwe abantu ibihumbi 11 na 340. Guverinoma yemeje ko amanota angana na 10% y’imihigo y’uturere atangwa n’abaturage binyuze muri ubu bushakashatsi bwa RGB.
Paul RUTIKANGA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru