Yanditswe Jul, 13 2021 17:08 PM | 34,307 Views
Mu gihe imibare y'abahitanwa n'icyorezo cya COVID-19 kuri
uyu wa Mbere yaraye igeze ku bantu 22 harimo n'abari mu cyiciro cy’urubyiruko, abagize
amahirwe yo kuyikira baragira inama bagenzi babo b’urubyiruko kudakerensa iki
cyorezo kuko kirimo guhitana ubuzima bwa benshi harimo n'urungano rwabo.
Ku myaka 25, Umutoni Philomene avuga ko aherutse kwandura koronavirusi ikamumerera nabi cyane, ku buryo ibyamubayeho nawe yemeza ko atabikekaga.
Ni ikibazo cyageze ku muryango we wose w'abantu 5 ariko ku bw’amahirwe bose barakize. Avuga ko atagikerensa iyi virusi nk’uko byari bimeze mbere. Ni ubuhamya kandi asangiye n’urundi rungano rwe.
Umutekinisiye upima ibizamini bya COVID-19 mu bitaro bya La Croix du Sud, Ishimwe Thierry Samuel avuga ko urubyiruko rutitabira cyane kwisuzumisha usibye kubikora batangiye kubona ibimenyetso.
Umuganga mu bitaro by'akarere ka Nyarugenge bishinzwe kwita ku barwayi ba COVID-19, Dr. Deborah Abimana avuga ko mu barwayi bafite b'indembe n'abamaze kubura ubuzima bwabo, harimo n’urubyiruko.
Imibare y’Ikigo cy’Ubuzima, RBC yo kugera tariki 4 Nyakanga uyu mwaka, icyiciro cyari gifite abantu benshi banduye covid19 ni icy’abari hagati y’imyaka 30 na 39, kigakurikirwa n’abo hagati y’imyaka 20 na 29, bifite abanduye babarirwa hagati y’ibihumbi 10 na 12 buri kimwe. Abagabo bihariye 54.9% by’abandura.
Iyo bigeze mu mibare y’abahitanwa na covid19, ibyiciro byibasirwa cyane ni iby’abageze mu zabukuru guhera ku myaka 40, bikarushaho kuzamuka ku myaka ku bari mu cyiciro cy’imyaka yo hagati ya 60 na 69.
Kuri uyu wa mbere abantu 22 ni bo bahitanywe n’icyorezo cya covid19 harimo abafite imyaka 31, 35, 37 na 39.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru