AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ubuhamya bw'abakize COVID19 ikabasigira ibisigisigi bikomeye

Yanditswe Feb, 27 2021 11:14 AM | 44,761 Views



Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiraburira abantu bagikerensa amabwiriza yo kwirinda COVID19 kubireka kuko ngo niyo bayikize ishobora kubasigira ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.

Ni ahagana mu masaha ya saa yine n’igice z’amanywa ku Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ibitaro byahariwe kwita ku barwayi ba Covid19. Mu cyumba cy’indebe za COVID19 abaganga b’inzobere ndetse n’ababafasha barita kuri abo barwayi umwe ku wundi.

Gusa muri abo barwayi harimo n’abarembye batakirwaye covid19 ahubwo bayikize ariko kubera ingaruka zayo nko kubura umwuka wo guhumeka, ibihaha, umuvuduko ukabije w’amaraso n’ibindi baracyari ku byuma n’imashini zibongerera umwuka wo guhumeka.

Bamwe muri bo babashije gukira covid19 ariko bakaba bakiri  kuri ibyo byuma bavuga ko Covid19 ari indwara mbi cyane kuko n'ubwo batagifata imiti yayo yabasigiye izindi ndwara bakivuza kuri ubu. Banaburira abakiyikerensa.

Umulinga Rose yagize ati ''Narayikize kandi numva uburibwe ntabwo ndikumva , usibye ibi by'imyuka ubundi bwo bamvanye no ku miti ..eeeh icyo nababwira ni ukudakerensa covid iriho kandi iriho iroreka imbaga,..izindi ngaruka par chance hari ubwo utabona nyinshi ariko hari n'ubwo uzibona byanze bikunze urayikira ukaba negatif ariko ugasigara nk'iki kibazo mfite cy'umwuka ariko bashobora kunjyana ahandi hantu nkaharuhukira kugirango umwuka ugende ugaruka ariko ubundi covid irihontabwo tugomba kuyikerensa..''

Undi murwayi yagize ati ''Naje meze nabi, ariko bahita banyakira neza banshyira ku miti ya covid n'ubundi ariko iyi ntsindwa igenda ihinduka umunsi ku wundi, numvaga nta n'iminsi n'3 ndibuhamare. Ingaruka naje kugira ni izijyanye n'ibihaha by'iburyo byaje kugira ikibazo ni ukuvuga ko yari yatangiye kuncengeramo cyane ari nabyo byatumye ntangira kugira intege nkeya, ni indwara mbi cyane.''

Ni kenshi tujya twumva abantu bamaze gukira covid19 ariko nyuma y'igihe gito tukumva bitabye Imana bazize izindi ndwara. Umuyobozi mu bitaro bya Nyarugenge byita ku barwayi ba covid19, ushinzwe kwita ku barwayi b'indembe Dr Uwimana Francois Xavier, avuga ko uko abantu batinda kwivuza hakirikare ari na ko bashobora kwivuza covid19 bakayikira ariko nanone bakaba bashobora kwicwa n'ibihaha hanyuma.

Yagize ati “Igihaha ni cyo kidufasha kugira umwuka uturemangingo twacu dukoresha iyo rero cyangiritse hari uburyo umwuka tuwakira mu kirere ukinjira mu bihaha, ukajya mu maraso then ukajya gukoreshwa n'uturemangingo, iyo igihaha cyangiritse hari nubwo tubaha iyi myuka ntishobore kubona uko yinjira mu maraso…biterwa n'igihe umuntu yaziye bagakira ariko abo bitakunze iyo twakoze ibishoboka byose kugeza ku ntwaro yacu ya nyuma ariyo mashini hari abo tuzikuraho tuzijyana abo byanga biterwe n'uko igihaha cyiba cyangiritse abakira bashobora kuba bake.”

Umuyobozi ushinzwe imivurire ya Covid19 mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC,  Dr Nkeshimana Menelas, avuga ko mu bantu bakirutse Covid19 ingaruka bahura nazo ziri mu byiciro bitatu haba ku mubiri, mu kwangirika kw'ibihaha bikarangira bahasize ubuzima kubera baba baratinze kwipimisha, mu mitekerereze harimo no gusaza k'ubwonko ho imyaka 10 ndetse n'izi'imibanire muri rusange.

Ati ''Harimo abo isiga yangije ibihaha bakaba bakenera oxgene igihe kirekire niyo Covid19 yaba yarakize abo ngabo usanga ni yo batashye covid yarakize bakomeza kuguma mu bitaro bazenguruka ndetse hari n'abageraho bakitaba Imana kuberako ibihaha biba byarangiritse harajemo inkovu kandi akenshi ntizisibama. Ingaruka ku buzima bw'imitekerereze, hari ubushakashatsi twakoze bugaragaza ko mu bakize twabshije kugeraho muri Nyarugenge, Kirehe na Rusizi 60% baba bafite ingaruka ku buzima bw'imitekerereze ugasanga ahora yihebye, ntasinzira  ahora ananiwe, ngirango twabisanisha n'ubushakashatsi bwakozwe hanze bugaragaza ko nyuma ya covid19 ubwonko bushobora gusazaho imyaka 10.''

RBC ivuga ko mu bushakashatsi irimo kuri ubu, ikiri gukurikira ngo ngo harebwe umubare wa nyawo n'ingano y'abantu bakize covid 19 hirya no hino mu gihugu ariko bagihura n'izindi ngaruka zayo kugirango nabo bakomeze kwitabwaho uko bikwiriye.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura