AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ubuhamya bw’abagore bari bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije

Yanditswe Jan, 16 2022 11:13 AM | 5,245 Views



Bamwe mu bagore bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije bakaba baratangiye urugendo rwo kugabanya ibiro bakoresheje sport n'imirire iboneye, baravuga ko intambwe bamaze gutera ari urugero rw'uko kugabanya ibiro ari ikintu gishoboka.

Mu masaha ya mu gitondo, Uwamwezi Florence n'abagore bari muri gahunda yo kugabanya ibiro binyuze muri gahunda yiswe, Mission Slim and Fit igeze mu cyiciro cya 2, baraterera umusozi wa Mont Kigali ho mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Uwamwezi watangiye gahunda yo kugabanya ibiro bye mu  mu myaka 3 ishize.

Uyu mubyeyi avuga ko agitangira gukora sport abantu bakomeje kumuca intege, bitewe n'ibiro byinshi yari afite.

Uwamwezi avuga ko nyuma yo gukora sport mu buryo buhoraho ndetse no kwita ku mirire, byatumye ibiro yari afite biva ku 105 bigera kuri 85.

Muri urwo rugendo rwo kugabanya ibiro agikomeje, yiyemeje kwegeranya bamwe mu bagore n'abakobwa nabo bari babangamiwe n'umubyibuho ukabije, kuri ubu bemeza ko bagenda babona impinduka zigaragara.

Abari ku rugamba rwo kugabanya ibiro, bavuga kandi ko bisaba kutirara ndetse no kudacika intege.

Ku ruhande rw'abaganga bavuga ko kugenzura ibiro umuntu afite, ari kimwe mu by'ingenzi bimufasha kwirinda indwara zinyuranye cyane cyane izitandura zamwibasira.

Prof. Joseph Mucumbitsi, umuganga w'indwara z'umutima agira ati "Duhora tubyigisha, menya uko uhagaze, ni ukuvuga ngo ese wafashe isukari yawe uzi uko ingana, ese ibiro byawe uzi uko bingana, ese bijyanye n'uburebure bwawe, ese uzi umuvuduko w'amaraso wawe? Bisaba kujya kwa muganga ukipimisha atari uko urwaye, kubera ko ushaka kumenya uko uhagaze."

Abatangije gahunda ya Mission Slim and Fit bavuga ko mu myaka 3 igiye kumara, imaze gufasha abagore barenga 200 kugabanya ibiro no gukurikirana ibirebana n' ubuzima bwabo.



Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura