Yanditswe Jan, 14 2022 19:16 PM | 13,009 Views
Abarimu bari mu
bikorwa by’ubucuruzi, baravuga ko nta na rimwe bibangamira akazi kabo k'uburezi kuko akenshi ibyo bikorwa bikurikiranwa n’abagize imiryango, urugero rukaba ari uwitwa Musabyimana Jeannette wigisha ku Rwunge rw’amashuri
rwa Murama mu karere ka Rulindo, umaze kugira uruganda rwa miliyoni 80
z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2006, Musabyimana Jeannette yigisha isomo ry’imibare mu mwaka 4 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Kisaro.
Nyuma y’igihe gito nibwo
yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi ku nguzanyo y’ibihumbi 500 yahawe n’ikigega
Mwalimu Sacco, yinjira atyo mu bucuruzi ataretse akazi ke k’uburezi kuko ari ko
katumye abona iyo nguzanyo.
Inguzanyo zinyuranye yagiye afata, ni nako yakomeje kuzishyura neza bitewe n’uko ibikorwa bye byungukaga, muri centre ya Kisaro yamaze kuhashinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, uruganda rutunganya nibura toni 10 ku munsi zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.
Jeannette yishimira ko yakoze ishoramari ritanga ibicuruzwa
bikenerwa n’abantu bose mu gihugu, ariko nanone ngo inzozi ze ni izo kugeza ibi
bicuruzwa hanze y’igihugu.
Ku rundi ruhande, uyu mwarimukazi avuga ko afatanya n’uwo bashakanye muri ibi bikorwa kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.
Alexis Dusabumurenyi umaranye imyaka 15 ashakanye
na Jeannete, ashimangira ko bakomeza kujya inama yo kwagura uruganda rwabo Isaro
Maize Ltd cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha akazi.
Usibye kuba uyu muryango wa Alexis na Jeannette waramaze kwiyubakira inzu yo guturamo hano ku Kisaro, inyungu babona muri uru ruganda rufite agaciro ka miliyoni 80 z’amanyarwanda bagerageje gufasha abatishoboye aho 2 bamaze kuzurizwa inzu zo guturamo naho undi umwe inzu ye nayo ari hafi kuyitaha.
Ibi ni ibintu abubakiwe izi nzu basanga ari igikorwa cy’ubumuntu kiri ku rwego rwo hejuru.
Abayobozi b’ibigo bemeza ko umwarimu ufite umushinga w’ubucuruzi abanza kubiganiraho n’abamukuriye mu kazi, kugira ngo butazabangamira akazi ke ka buri munsi.
Umuyobozi w’umwarimu Sacco mu karere ka Rulindo, Uwimpuhwe Francine
avuga ko umwarimu wese usabye inguzanyo akomeza gukurikiranwa kugira ngo iki
kigo kimenye neza ko iyi nguzanyo ifasha uwayihawe gukomeza kuzamuka.
Inguzanyo zisabwa cyane n’abanyamuryango ba Mwalimu Sacco, zibanda ku nguzanyo ku mushahara, izo kwiteza imbere nk’ubwubatsi ndetse n’iz’ubucuruzi.
Kugeza ubu
kuva iki kigega cyatangira kimaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 256,
ndetse gifite intego ko guhera mu mwaka ushize nibura abarimu ibihumbi 2700
buri mwaka bagomba guhabwa amahugurwa arebana no gucunga neza imishinga
y’ubucuruzi bakora.
Jean Calude Mutuyeyezu
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru