Yanditswe Jan, 14 2022 19:16 PM | 15,668 Views
Abarimu bari mu
bikorwa by’ubucuruzi, baravuga ko nta na rimwe bibangamira akazi kabo k'uburezi kuko akenshi ibyo bikorwa bikurikiranwa n’abagize imiryango, urugero rukaba ari uwitwa Musabyimana Jeannette wigisha ku Rwunge rw’amashuri
rwa Murama mu karere ka Rulindo, umaze kugira uruganda rwa miliyoni 80
z’amafaranga y’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2006, Musabyimana Jeannette yigisha isomo ry’imibare mu mwaka 4 w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Kisaro.
Nyuma y’igihe gito nibwo
yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi ku nguzanyo y’ibihumbi 500 yahawe n’ikigega
Mwalimu Sacco, yinjira atyo mu bucuruzi ataretse akazi ke k’uburezi kuko ari ko
katumye abona iyo nguzanyo.
Inguzanyo zinyuranye yagiye afata, ni nako yakomeje kuzishyura neza bitewe n’uko ibikorwa bye byungukaga, muri centre ya Kisaro yamaze kuhashinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, uruganda rutunganya nibura toni 10 ku munsi zikwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.
Jeannette yishimira ko yakoze ishoramari ritanga ibicuruzwa
bikenerwa n’abantu bose mu gihugu, ariko nanone ngo inzozi ze ni izo kugeza ibi
bicuruzwa hanze y’igihugu.
Ku rundi ruhande, uyu mwarimukazi avuga ko afatanya n’uwo bashakanye muri ibi bikorwa kugira ngo birusheho gutanga umusaruro.
Alexis Dusabumurenyi umaranye imyaka 15 ashakanye
na Jeannete, ashimangira ko bakomeza kujya inama yo kwagura uruganda rwabo Isaro
Maize Ltd cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha akazi.
Usibye kuba uyu muryango wa Alexis na Jeannette waramaze kwiyubakira inzu yo guturamo hano ku Kisaro, inyungu babona muri uru ruganda rufite agaciro ka miliyoni 80 z’amanyarwanda bagerageje gufasha abatishoboye aho 2 bamaze kuzurizwa inzu zo guturamo naho undi umwe inzu ye nayo ari hafi kuyitaha.
Ibi ni ibintu abubakiwe izi nzu basanga ari igikorwa cy’ubumuntu kiri ku rwego rwo hejuru.
Abayobozi b’ibigo bemeza ko umwarimu ufite umushinga w’ubucuruzi abanza kubiganiraho n’abamukuriye mu kazi, kugira ngo butazabangamira akazi ke ka buri munsi.
Umuyobozi w’umwarimu Sacco mu karere ka Rulindo, Uwimpuhwe Francine
avuga ko umwarimu wese usabye inguzanyo akomeza gukurikiranwa kugira ngo iki
kigo kimenye neza ko iyi nguzanyo ifasha uwayihawe gukomeza kuzamuka.
Inguzanyo zisabwa cyane n’abanyamuryango ba Mwalimu Sacco, zibanda ku nguzanyo ku mushahara, izo kwiteza imbere nk’ubwubatsi ndetse n’iz’ubucuruzi.
Kugeza ubu
kuva iki kigega cyatangira kimaze gutanga inguzanyo ingana na miliyari 256,
ndetse gifite intego ko guhera mu mwaka ushize nibura abarimu ibihumbi 2700
buri mwaka bagomba guhabwa amahugurwa arebana no gucunga neza imishinga
y’ubucuruzi bakora.
Jean Calude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru