Yanditswe Jul, 07 2021 15:45 PM | 80,771 Views
Umwe
mu rubyiruko rwiteje imbere mu karere ka Nyamasheke binyuze mu bworozi bw'ingurube,
Tuyishime Jean Claude agira inama urundi
rubyiruko yo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, bihangira umurimo mu
rwego rwo kwibohora ubukene bwugarije benshi muri bo.
Uyu mushinga wa Tuyishime ufite imizi mu mwaka wa 2008 ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye, akongera kwisanga nta bushobozi afite bwo kwikemurira ibibazo mu cyaro cy'iwabo mu Murenge wa Kanjongo mu kagari ka Kigoya.
Kugeza ubu Tuyishime yoroye ingurube za Kijyambere 15, zimwe muri zo nkuru zihagaze mu gaciro kari hagati y’ibihumbi 400 na 600 Frw ku ngurube imwe.
Avuga ko atari uyu mushinga wonyine afite kuko ubu amaze no guhinga hectare 2 z’inanasi, ibyo ategerejeho gukomeza kwihuta mu iterambere.
Kuva atangiye ububworozi ngo ntiyigeze arota gusubira inyuma, kuko ngo kuva yatangirira kukibwana yaguze ibihumbi 15, uko ubwoko bumwe bw’iri tungo bwasaga n’ubumunaniye yahinduraga ubundi kugeza uyu munsi aho yorora iza kijyambere.
Muri uru rugendo rwe rw’iterambere Tuyishime, ntiyigeze yibagirwa ko yagombaga no gukomeza amashuri nyamara ngo ntaho yari afite yakura ubushobozi handi hatari kuri uyu mushinga we.
Avuga ko “Inzozi zaje kuba impamo nza kwiga Kaminuza nyirihiye ndetse n’ubu ndihira amafaranga y’ishuri barumuna banjye, harimo uwiga muri kaminuza ndetse n’abandi 2 biga mu yisumbuye.”
Tuyishime Jean Claude ahereye ku bunararibonye bwe agira inama urundi rubyiruko rwo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho, bakihangira imirimo nka we mu nzira zo kwibohora ubukene, ngo kuko na we arirwo rugendo akomeje.
Nyamara avuga ko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, ubwo yashakaga kwagura ububworozi bwe amazemo imyaka isaga 10 akiyambaza BDF nka kimwe mu bigo bizamura urubyiruko, ngo yaje kubabazwa no kuba aho gushyigikirwa ahubwo yaraciwe intege.
Umuyobozi w’ishami rya BDF mu karere ka Nyamasheke Abareba Ronald, yatangaje ko ngo impamvu nta bufasha Tuyishime yahawe, ari uko umushinga we nta gashya kari karimo kajyanye n’intego zabo BDF igomba gufasha baba bujuje.
Gatete Eric Rafiki
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru