AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Ubufatanye hagati y'Uburayi na Afrika buzakemura ikibazo cy'abimukira--HE KAGAME

Yanditswe Dec, 18 2018 21:52 PM | 53,046 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe asanga urugendo rushya rw'ubufatanye bwa Afurika n'u Burayi ari ipfundo ryo gukemura ibibazo bitandukanye birimo n'icy'abimukira. Yabigaragarije mu ihuriro ryahurije hamwe Afurika n'u Burayi i Vienne mu gihugu cya Autriche.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Chancellor wa Autriche, Sebastian Kurz unayoboye Uburayi muri iki gihe, nibo barifunguye kumugaragaro. Ni ihuriro ryo ku rwego ryari rigamije kugaragaraza amahirwe ari mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga nk'uburyo bwo koroshya ubufatanye n'uburumbuke hagati ya Afrika n'uburayi.  

Umukuru w'igihugu yagaragaje ko ubufatanye bw'imigabane yombi ari ingirakamaro kandi ko ari kimwe mu bizashyira iherezo ku kibazo cy'abimukira. Ati ''Iri huriro ni indi ntambwe itewe mu rugendo dufatanyije. Twahisemo guhanga ibishya n'ikoranabuhanga nk'intsanganyamatsiko kuko bizamura cyane umusaruro wa buri rwego rw'ubukungu. Gusa hakenewe ubufatanye buhoraho mu by'inganda ndetse n'abashakashatsi. Ntabwo tuzapima ibyo twagezeho turebeye ku mibare y'abimukira ahubwo iki kibazo kizakemurwa no guhanga imirimo mishya kandi ishingiye ku ikoranabuhanga bityo bizamure imibare y'abafite akazi ku mpande zombi. Guhanga imirimo mishya mu rubyiruko rwacu ni ingenzi cyane. kuva na mbere Afurika yakomeje kugaragaramo amahirwe yashorwamo imari ndetse n'imbogamizi zose zihari zishobora gucyemurwa bishingiye no ku bufatanye bwacu. Ibi ni umwihariko kuri Afurika nk'umugabane unagamije kuzamura ubukungu bwawo binyuze mu isoko rusange rihuriweho.''

Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat nawe agaragaza ko uburyo bukoreshwa mu gukemura ikibazo cy'abimukira bukwiriye guhinduka. Yagize ati, ''Hari impamvu ituma bamwe mu rubyiruko rwacu bahitamo gufata uyu mwanzuro wo kunyura mu nzira igoye yaba Sahara, Mediterania birukira kubaho nabi mu Burayi. Iki ntabwo ari ikibazo gikwiye kureberwa mu ngaruka zacyo ahubwo cyakarebewe mu mizi, ikigitera n'uburyo bwo kugikemura, ni inshingano mbere na mbere ya Afurika. Naratunguwe cyane umunsi umwe turi i Marrakech aho umubare munini w'ibihugu by'i Burayi bitemera ko iki ari ikibazo ndetse byinshi muri byo nta n'amasezerano abisaba kugira icyo bikora kuri iki kibazo cy'abimukira.''

Perezida w'inteko ishinga amategeko y'umuryango w'ubumwe bw'uburayi Antonio Tajani yemera amakosa yakozwe n'u Burayi mu mibanire y'imigabane yombi. Gusa ashimangira ko igihe kigeze ngo ishusho y'imibanire ihinduke.

Ihuriro ryo ku rwego rwo hejuru rihuza Afurika n'u Burayi rihuriramo n'abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa afrika n’uburayi, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga by’ubucuruzi, abayobora inzego zifata ibyemezo mu bigo bya leta n'ibyigenga ndetse n'abandi bibanda cyane mu gushimangira ubufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’impande zombi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)