AGEZWEHO

  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...

Ubucukuzi b’amabuye y’agaciro muri Rulindo bwinjije asaga miliyoni 700 Frw muri 2021

Yanditswe Dec, 28 2021 17:06 PM | 97,883 Views



Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo, bwatangaje ko ubucukuzi b’amabuye y’agaciro muri aka karere bwinjije asaga miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda muri uyu mwaka, bukaba bukangurira abishora mu bucukuzi butemewe kubireka, kuko abakora aka kazi kinyamwuga bumaze kubateza imbere n’igihugu muri rusange.

Niringiyimana Onesphore, umwe mu bacukuzi b’amabuye yagaciro muri Rutongo Mines Ltd, umaze imyaka irenga 12 akora uyu mwuga, avuga ko kamaze kumuteza imbere mu buryo bukomeye.

Cyokora abaturiye ahakorerwa ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro, bagaragaza ko bibagiraho ingaruka.

Ibi barabivuga nyuma y’uko mu karere ka Rulindo hari abantu barenga 60 bafashwe muri uyu mwaka bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko, barimo 11 baherutse gufatirwa mu murenge wa Masoro.

Umuyobozi w'aka karere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yizeza abakora muri uru rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ko bari mu biganiro n'inzego zibishinzwe ku giciro gihabwa umucukuzi ku kiro, kuko gishobora kuba intandaro ku bishora mu bucukuzi butemewe.

Muri uyu mwaka wa 2021, Ubucukuzi b’amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo bwinjije asaga miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Muri aka karere habarurwa hegitari ibihumbi 9 zikorerwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yiganjemo ayo mu bwoko bwa Gasegereti. 

Ally Muhirwa




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu