AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda n'Ububiligi basinye amasezerano agamije guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe Apr, 30 2019 14:01 PM | 4,060 Views



Ni Inkuru ya Ruziga Emmanuel MASANTURA 

Guverinoma y'u Rwanda n'Ububiligi basinye amasezerano y'ubufatanye mu gihe cy'imyaka itanu. Ni amasezerano akubiyemo guteza imbere imishinga itandukanye yagenewe agaciro ka miliyoni 120 z'amayero.

Ni amasezerano asimbura ayarasanzwe agenderwaho mu bufatanye bw’ibihugu byombi. Amasezerano arangiye yasinywe muri 2011 akaba yarafite agaciro ka miliyoni 160 z'amayero bigaragara ko yarafite miliyoni zisaga 40 z'amayero ugereranije n'aya yasinywe uyu munsi azarangira muri 2024. Miinisitri w’imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana avuga ko uretse guteza imbere ubuzima n’ubuhinzi aya mafaranga azanashorwa mu bikorwa byo guteza imbere imijyi yaba Kigali ndetse n’imijyi iwunganira ndetse no kunoza imicungire y’umutungo wa leta.

 “iyi gahunda izafasha cyane umujyi wa Rubavu, umujyi wa Musanze n’umujyi wa Rwamagana. Hanyuma harimo no gukomeza gufasha guteza imbere imicungire y’umutungo wa leta, hashyigikirwa cyane nka systeme y’ikoranabuhanga turigukoresha hano nka minecofin ariko ifasha igihugu cyose ubu ikaba yarageze no mu zindi nzego zose ziri munsi y’akarere no mu mirenge amashuri amavuriro byose birafasha kugirango dukoreshe neza umutungo wa leta kandi tugere ku ntego z’igihugu,” Minisitiri Ndagijimana. 


Ambasaderi w’ububiligi mu Rwanda Benoit Lyelandt we ahuza aya masezerano n’ishusho nyayo y’umubano w’igihugu cy’Ububiligi n’u Rwanda.

 “Uruzinduko rwa minisitiri w’intebe w’ububiligi, isinywa ry’aya masezerano y’ubufatanye, byose biragaraza uburyo igihugu cy’u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye kandi wihariye w’ububiligi. Twishimiye cyane kugirana aya masezerano mashya mu byiciro bitatu by’iterambere twizeye ko bizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza” Ambasaderi Lyelandt. 

Muri ayo mafaranga, uretse azashorwa mu bindi bikorwa bijyanye n’imicungire myiza y’umutungo wa leta, harimo miliyoni 45 z'amayero zizashorwa mu guteza imbere serivise z'ubuzima miliyoni 30 z'amayero zizashorwa mu mishinga y'ubuhinzi na miliyoni 28 z'amayero zizashorwa mu guteza imbere imijyi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira