AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

URUKIKO RW’UBUJURIRE RWATANGIYE KUBURANISHA ABAGABO BAHOZE MURI FDLR

Yanditswe May, 14 2019 14:30 PM | 12,036 Views




Urukiko rw'ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire bw'abantu 10 bakekwaho guhungabanya umudendezo w'igihugu ubwo bari mu mutwe w'iterambwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bagabo bari barahamijwe ibyaha n'urukiko rukuru urugereko rwa Kigali, abenshi muri bo bakaba barahanishijwe igifungo cy'imyaka 25, ariko bakaba barajuririye urukiko rw'ikirenga ibyo bihano bifuza ko bagabanyirizwa ibihano.


Habimana Marc ni we wabanje kuburanishwa ku bujurire bwe. Mu byaha ashinjwa kandi yari yemerereye urukiko rwamuburanishije mbere, harimo kugaba ibitero ku butaka bw'u Rwanda mu 2012, byagiye bihitana abaturage b'inzirakarengane.

Undi waburanishijwe ni Mwambutsa Jean Claude, wari mu bikorwa by'ubutasi by'umutwe wa FDLR, ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mugabo avuga ko mu 1996 ari bwo yinjiye muri uwo mutwe, akaba yemereye urukiko ko yagize uruhare mu bitero byahitanye abaturage ahari Komini Nkuli. Mu 2010 yaratashye ahabwa n'amahugurwa mu kigo cya Mutobo, ariko nyuma asubira muri FDLR, aza gufatwa agarurwa mu Rwanda.


Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko hakurikijwe uburemere bw'ibyaha abo bagabo bakoze, ko nta mpamvu yatuma bagabanyirizwa, ko ahubwo ahubwo ko bahamana igihano cy'igifungo cy'imyaka 25.

Undi waburaranushijwe ni Nayitura iki Samuel, nawe wari wahamijwe ibyaha n'urukiko rukuru.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura