AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

URUKIKO RWAFASHE UMWANZURO WO GUKOMEZA GUFUNGA ABAKEKWA GUKORANA NA FDLR

Yanditswe Apr, 10 2019 21:35 PM | 6,843 Views



Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo gufunga by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi abagabo 2 bakekwaho kuba mu buyobozi bw'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2019.

Abo ni uwitwa Nkaka Ignace wakoreshaga amazina ya La Forge Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wakoreshaga amazina ya Camara, wari ufite ipeti rya Lieutenant Colonel muri uwo mutwe.

Mu byaha abo bagabo bombi bashinjwa harimo kuba mu mutwe w'Iterabwoba wa FDLR, kugambanira no gushishikariza abantu kwitabira ibikorwa by'iterabwoba, gukwiza atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y'u Rwanda ibihugu by'amahanga, kugirana umubano n'amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda, ubugambanyi no kugirira nabi ubutegetsi buriho, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibindi.

Mu iburanisha ry'urubanza ku ifunga n'ifungura, bombi hari bimwe mu byaha bashinjwa bamera ariko basaba ko barekurwa bakajya mu miryango yabo, kuko batatoroka ubutabera. Gusa, ubushinjacyaha bwagaragaje impangenge z'uko abo bagabo baramutse barekuwe bagakurikiranwa bari hanze, batoroka ubutabera, bubasabira gukurikiranwa bafunze.

Nkaka Ignace yemera ko yabaye umuvugizi wa FDLR, kandi ko yagiye mu Bugande guhura n'abayobozi b'umutwe wa RNC kugira ngo ategure ibitero bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda. Yemera ko kandi ko yabaye umuvugizi wa FDLR ndetse ko ku itariki ya 11 Ukuboza 2018 yatangarije kuri Radio BBC ibijyanye n'ibitero bya FDLR byahungabanyije umutekano w'u Rwanda, ariko akavuga ko ibikorwa bye byabazwa FDLR, bitabazwa we kuko ngo we atari umusirikare.

Ku ruhande rw'ubushinjacyaha, indi mpamvu ituma abo bagabo basabirwa gukurikiranwa bafunze, ni uko n'ubundi bafashwe n'inzego z'umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 22 Mutarama 2019, batizanye, bityo bakaba baramutse barekuwe basubira mu bikorwa bahozemo cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Perezida w'Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo yasanze ingingo z'ubushinjacyaha zumvikana, maze mu kwishingirikiza ingingo ya 96 y'imiburanishirize y'imanza afata umwanzuro wo kubafunga mu gihe cy'ukwezi mu gihe hagikorwa iperereza noneho urubanza rukaburanishwa mu mizi ku byaha bashinjwa.


Inkuru ya John Bicamumpaka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura