AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

URUKIKO RWABURANISHIJE UREGWA GUSEBYA UMUKURU W'IGIHUGU

Yanditswe Apr, 18 2019 07:30 AM | 4,411 Views



Urukiko rukuru ku gicamunsi cy'uyu wa 3 rwaburanishije uwitwa Muragijimana Théogène ushinjwa kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika, gusebya umukuru w'igihugu n'ingengabitekerezo ya jenoside no guteza imvururu muri rubanda.

Uru rubanza rwafatiwe umwanzuro wo gusubikwa ngo hazashakishwe impuguke mu ikoranabuhanga zizagaragaza neza abahererekanyaga ubutumwa bufatwa nk'umuzi bw'ibyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Muragijimana Théogène ashinjwa bishingiye ku rubuga rwa "WhatsApp" rwiswe "Ndi umudemokarate" rwashinzwe kandi ruyoborwa n'uwitwa Matabaro, rukaba rwarahererekanywaho ubutumwa bugaragaza umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho na Perezida wa Repubulika, gusebya umukuru w'igihugu n'ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no guteza imvururu muri rubanda.


Mu miburanishirize y'uru rubanza, perezida w'inteko iburanisha yabanje gusuzuma niba ibyaha byose Muragijemana ashinjwa biri mu bubasha bwarwo cyangwa niba bimwe muri byo nk'icy'ingengabitekerezo ya jenoside, byakoherezwa kuburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye.

Ku ruhande rw'ubushinjacyaga, urw'uregwa hamwe n'umwunganizi we, bifuje ko ibirego bikubiye muri uru rubanza byakomeza kuburanishirizwa hamwe kuko byari mu mugambi umwe, kandi bakaba basanga ko biburanishijwe imparakubiri byatinza urubanza cyangwa hagafatwa ibihano bitandukanye bishobora kubangamira imyanzuro y'inkiko zombi.

Urukiko rumaze kwemera kuburanisha urwo rubanza, ubushanjacyaha bwerekanye ko Muragijimana Theogene yimanye nkana umubare cyangwa ijambo ry'ibanga (Password) ngo hafungurwe telefeni ye igendanwa, bityo hamenyekane ubutumwa yagiye ahererekanya na bagenzi be. Cyakora, ngo ubugenzacyaha bwifashishije impuguke mu koranabuhanga bwinjiye muri urwo rubuga bukuramo ubutumwa bwose bwanditswe n'ibimenyetso byavuye kuri Telefoni y'uregwa maze ubwo butumwa bukusanyirizwa mu gitabo (print out), cyagaragajwe mu rukiko.

Ubushinjacyaha byagaragaje ko nyuma y'aho ariko, hakozwe ikindi gitabo kigaragaza ubutumwa na numero y'uwabwohereje, ndetse n'amagambo avuga ngo ''Yezu ni umwami w'ubuzima'' yabaga yanditse ku muyoboro wa watsapp bita ''Status''.


Gusa, Muragijimana n'umwunganira mu mategeko basabye ko mu miburanishirize y'uru rubanza mu mizi hazifashishwa impuguke yigenga kugira ngo isobanure neza uko yageze kuri ubwo butumwa, kandi basaba ko icyo gitabo cya 2 kitahabwa agaciro, ko icyo bemera ari icyagaragajwe mu ibazwA ku ya 19 werurwe 2017.

Ni ku nshuro ya 3 uru rubanza rumaze imyaka isaga 2 ruburanishwa n'urukiko rukuru. Hakaba hafashwe umwanzuro ko ruzakomeza kuburanishwa tariki 03 Kamena saa mbiri n'igice za mu gitondo, hazanywe impuguke mu ikoranabuhanga yo kunganira urukiko.

Inkuru ya John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira