AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

URUBANZA RW'ITERABWOBA; 25 BAGIZWE ABERE, 2 BAKATIRWA IMYAKA 10

Yanditswe Mar, 23 2019 10:34 AM | 5,740 Views



Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasomeye abayisilamu 40 baregwaga ibyaha by'iterabwoba no gukorana n'imitwe igendera ku mahame akarishye ya cyisilamu; aho 25 bagizwe abere, 3 bakatirwa gufungwa amezi 6; 13 bakatirwa igifungo cy'imyaka 5; naho 2 bakatirwa gufungwa imyaka 10; kuri uyu wa Gatanu tariki 22.

Aba 25 bagizwe abere bahanaguweho  ibyaha byo kurema imitwe y'iterabwoba mu Rwanda no hanze yarwo;

Uru Rukiko rwahamije abagera kuri 15 ibyaha birimo gushinga amashyirahamwe agamije gushishikariza abagendera ku mahame y'Idini ya Islamu kujya mu gihugu bitandukanye bigendera ku mategeko y'iri dini. 

Muri 25 bagizwe abere harimo 22 bahanaguweho ibyaha burundu mu gihugu, 3 bakatirwa amezi 6 n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 200. Gusa kuko bari bamaze imyaka 2 bafunze amezi 6 ntibazayafungwa.

15 bahamijwe ibyaha; 13 bakatirwa igifungo cy'imyaka 5 harimo 2 baciwe ihazabu y'ibihumbi  200 bahamijwe icyaha cyo kubana n'abana batujuje imyaka mu gihe abagera kuri 2 bakatiwe imyaka 10.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama