Yanditswe Feb, 10 2021 07:38 AM
27,620 Views
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ryashyikirieje u Rwanda robo 3 zizifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Zifite agaciro ka miliyoni 210 z’amanyarwanda.
Ni mu gihe mu karere ka Gasabo abajyanama b’ubizima bashyikirijwe ibikoresho bizajya bibafasha kumenya ibijyanye n’uko umuntu ahumeka hagamijwe kurinda ko hagira abarembywa na COVID-19.
Hirya no hino mu gihugu
hari abakozi barenga 400 bakora akazi ko gutera imiti yabugenewe mu kwica
virusi za corona ahaba hagaragaye uwanduye.
Ubu aka kazi kagiye kuzajya gakorwa n'imashini kabuhariwe zizwi nka robots zo zidakoresha iyo miti ahubwo zikoresha imirasire iri kurwego rw'imirasire yifashisha mu gushiririza uturemangingo twa kanseri.
Ni robo zikora ako kazi mu gihe gito kandi kigakorwa neza kurenza abantu.
Uhagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda Maxwell Gomera washyikirije ubuyobozi bw'ikigo RBC izi robo zifite agaciro ka miliyoni 210 mu mafaranga y'u Rwanda, avuga ko uyu muryango uzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.
Zije ziyongera kuzindi 5 na zo zari zaratanzwe muri Gicurasi 2020 zifashishwa mu gufata ibipimo by'umuriro ndetse no gutanga amakuru ya buri wese uyinyuze imbere
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi robo zije kunganira umubare munini w'abakoraga aka kazi mu buryo bugoranye.
Muri Gasabo hatanzwe ibikoresho bipima umwuka uri mu maraso
Mu rwego rwo gukomeza guhashya iki cyorezo cya COVID-19, Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gassbo (JADF) kuri uyu wa 2 na bo bashyikirije abajyanama b'ubuzima ibikoresho 73 bifasha gusuzuma ikigero cy'umwuka umuntu afite mu mubiri bitewe nuko hari abagiye bapfa mu buryo butunguranye bitewe no kubura umwuka nyamara bitamenyekanye.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yashimiye abafatanyabikorwa bo muri kano Karere ka Gasabo ku gikorwa bakoze cyo kwegeranya amafaranga agera kuri Miliyoni 2 n'ibihumbi 200 yifashishijwe mu kugura ibi bikoresho yemeza ko bizafasha gutabara ubuzima bwa benshi bari guhitanwa n'iki cyorezo.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yatangaje ko hari abashoramari bakora inkingo biteguye kuzikorera muri Afurika
Apr 12, 2021
Soma inkuru
COVID19: U Rwanda rwatangiye gutanga doze ya kabiri y'urukingo rwa Pfizer
Apr 03, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko COVID19 yerekanye imbaraga zihishe Afurika yakubakiraho
Apr 02, 2021
Soma inkuru
Uko isaha ya saa moya yubahirizwa mu turere 6 tw'Amajyepfo
Apr 01, 2021
Soma inkuru
Guverinoma yongeye kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba zo kwirinda COVID19
Mar 30, 2021
Soma inkuru
COVID19: Gukingirwa ntibivuze kutandura cyangwa kutanduza- RBC airasaba abantu kwitwararika
Mar 22, 2021
Soma inkuru