AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

UNDP yahaye u Rwanda robo 3 zo guhangana na COVID19

Yanditswe Feb, 10 2021 07:38 AM | 28,136 Views



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ryashyikirieje u Rwanda robo 3 zizifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Zifite agaciro ka miliyoni 210 z’amanyarwanda.

Ni mu gihe mu karere ka Gasabo abajyanama b’ubizima bashyikirijwe ibikoresho bizajya bibafasha kumenya ibijyanye n’uko umuntu ahumeka hagamijwe kurinda ko hagira abarembywa na COVID-19.

Hirya no hino mu gihugu hari abakozi barenga 400 bakora akazi ko gutera imiti yabugenewe mu kwica virusi za corona ahaba hagaragaye uwanduye.

Ubu aka kazi kagiye kuzajya gakorwa n'imashini kabuhariwe zizwi nka robots zo zidakoresha iyo miti ahubwo zikoresha imirasire iri kurwego rw'imirasire yifashisha mu gushiririza uturemangingo twa kanseri.

Ni robo zikora ako kazi mu gihe gito kandi kigakorwa neza kurenza abantu.

Uhagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda Maxwell Gomera washyikirije ubuyobozi bw'ikigo RBC izi robo zifite agaciro ka miliyoni 210 mu mafaranga y'u Rwanda, avuga ko uyu muryango uzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.

Zije ziyongera kuzindi 5 na zo zari zaratanzwe muri Gicurasi 2020 zifashishwa mu gufata ibipimo by'umuriro ndetse no gutanga amakuru ya buri wese uyinyuze imbere

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi robo zije kunganira umubare munini w'abakoraga aka kazi mu buryo bugoranye.

Muri Gasabo hatanzwe ibikoresho bipima umwuka uri mu maraso

Mu rwego rwo gukomeza guhashya iki cyorezo cya COVID-19, Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu Karere ka Gassbo (JADF)  kuri uyu wa 2 na bo bashyikirije abajyanama b'ubuzima ibikoresho 73 bifasha gusuzuma ikigero cy'umwuka umuntu afite mu mubiri bitewe nuko hari abagiye bapfa mu buryo butunguranye bitewe no kubura umwuka nyamara bitamenyekanye.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yashimiye abafatanyabikorwa bo muri kano Karere ka Gasabo ku gikorwa bakoze cyo kwegeranya amafaranga agera kuri Miliyoni 2 n'ibihumbi 200 yifashishijwe mu kugura ibi bikoresho yemeza ko bizafasha gutabara ubuzima bwa benshi bari guhitanwa n'iki cyorezo.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize