AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

UNDP yahaye ibitaro bya HVP Gatagara ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

Yanditswe May, 05 2021 17:26 PM | 29,367 Views



Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, ryashyikirije ibitaro bya HVP Gatagara ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 200 Frw, byo kwifashisha mu kwigisha no kugorora ingingo z'abafite ubumuga.

Ibi bikoresho bahawe bizafasha abahavurirwa n'abaharererwa kubona insimbura ngingo n'inyunganira ngingo, ku buryo bworoshye, bikaba bigizwe n'imashini zinyuranye ndetse n'ibyifashishwa mu buvuzi ngiro harimo n'ibyashyizwe mu mashuri.

Irakoze Sylvia wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu kigo cya HVP Gatagara, yavukanye ubumuga bw'amaboko ku buryo adashobora kwandikisha intoki, iyo ari mu ishuri yandikisha amano.

Kimwe na bagenzi be bafite ubumuga, bavuga ko bafite ubushobozi bwo kwiga kandi bagahangana na bagenzi babo badafite ubumuga mu bizamini bya Leta.

Ubuyobozi bw'ibi bitaro buvuga ko ibi bikoresho  bifite akamaro ku ruhande rw'ubuvuzi ndetse n'uburezi, bikaba bigiye kubafasha kurushaho gufasha aba banyeshuri.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera avuga ko bafashe iyi gahunda mu rwego rwo guteza imbere abafite ubumuga, no kuzamura ireme ry'uburezi bwabo.

Umuhuzabikorwa  w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye we avuga ko imiryango itari iya leta ikwiriye gufatanya na leta z'ibihugu, gushyigikira umubare  munini w'abafite ubumuga hirya no hino ku isi.

Guverineri w'Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice avuga ko “Ibi bizatuma nta mwana ufite ubumuga uzongera kuguma mu rugo, bitewe n'ubuke bwa serivise bahabwa.”

Imibare y'umwaka wa 2012 igaragaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga ibihumbi 440.

Ibitaro bya HVP Gatagara byashyikirijwe ibi bikoresho, bitanga serivise z'ubuvuzi n'uburezi aho bifite abanyeshuri basaga 1000, barimo n'abafite ubumuga basaga 300.


Jean Paul Turatsinze


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama