Yanditswe Mar, 07 2019 14:32 PM | 6,573 Views
Abaturage b’ingeri zinyuranye bavuga ko kuva umwiherero w’abayobozi watangira mu myaka 16 ishize, bagenda babona impinduka mu iterambere no mu mikorere y’inzego z’abayobozi muri rusange. Abashakashatsi n'impuguke mu miyoborere bavuga ko umwiherero wagize impinduka n’uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’igihugu mu nzego zitandukanye. Ni mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hatangire umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16.
Impuguke n'abashakashatsi muri Politiki n'imiyoborere bemeza ko umwiherero ari kimwe mu bigaragaza inzira ya Demukarasi no gukorera mu mucyo. Dr. Eric Ndushabandi, impuguke muri Politiki n'umushakashatsi ku miyoborere, kimwe na Honorable Mukama Abbas, wigeze Visi Perezida w’umutwe b’adepite, bemeza ko umwiherero ushimangira amahitamo y’Abanyarwanda ariyo ubumwe, kubaza abantu inshingano (accountability) no kureba kure.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru