Yanditswe Mar, 09 2019 14:55 PM | 2,516 Views
Perezida w'umutwe w'Abadepite arahamagarira abagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Abasaba ariko kutirengagiza umuco, kuko hari inshingano buri wese agenewe, cyane cyane mu rugo zisaba ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo.
Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko abagore b’Abanyarwandakazi bagize uruhare rwa 1/2 mu izamuka ry’umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu hagati y’umwaka w’2005 n’2014. Abaturage bavuga ko amahirwe ari mu gihugu, ari yo yatumye abagore bitinyuka, bagatanga uwo musaruro.
Helene MFABAKUZE w'umwarimu agira ati "Dufite n'ingero nyinshi twatanga, amategeko yagiye atorwa yagiye arengera abagore. Nk'itegeko ryo kuvuga ngo umugore afite uburenganzira bwo kubona umugabane iwabo. Ibyo ni ibintu byashimishije umugore, kandi byatumye agira ireme mu rugo rwe."
Theoneste NZABIRINDA w'umucuruzi we agira ati "Mu bucuruzi harimo abagore benshi. Dufite abagore bageze ku rwego rwo kujya hanze, bagafata iya mbere bakajya kurangura produits zitandukanye. Bakazana bagashyira ku isoko, bakagurisha.
Kuba umubare w'abagore waragiye uzamuka mu nzego z'ubuyobozi, by'umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, byatumye u Rwanda rugira amategeko ateza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. Bamwe mu bagore bari mu nteko ishinga amategeko, bemeza ko ugutandukana kw'ibitekerezo ari byo byafashije igihugu kugera aho kigeze, kandi kugira umubare munini mu nzego z'ubuyobozi byatinyuye n'abandi bagore.Depite Euthalie NYIRABEGA
agira ati "Iyo abantu bahana ibitekerezo, hari igihe usanga rwose igitekerezo
cy'umugabo gitandukanye n'icy'umugore. Mu nteko hari komisiyo 9, baramutse
abagore ari bake cyane, hari komisiyo zitabagira. Icyo gihe rero ikigiye kwigwa
muri iyo komisiyo nta bagore barimo, byasaba y'uko umugabo afite imyumvire
y'uburinganire, idaheza abagore cg se icyo gitekerezo kigatambuka kidafite
ubushishozi bw'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore."
Depite Christine MUHONGAYIRE
agira ati "Umuntu wese, iyo abona abagore ari abadepite, abandi ari
abaminisitiri, abandi bayoboye ibigo, abandi bari mu nzego zifata ibyemezo,
nawe abona ko bishoboka. Ahita atangira kuvuga ati koko, abagore iyo twamaze
kubona ijambo, twamaze guhabwa uburyo bwose bwo gukora, nanjye nkuye amaboko mu
mifuka nakora, kuko birashoboka. Bituma mu bwenge afunguka, akabona ko ibyo
bamwe bakora n'abandi babishobora, ndetse nawe arimo."
Mu gufasha umugore kuzamuka no kwigirira icyizere, hashyizweho amategeko
ateza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye, uhereye ku itegeko nshinga. Hari kandi
itegeko ry'abantu n'umuryango, iry'izungura, itegeko rikumira ihohoterwa
rishingiye ku gitsina, itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo, itegeko
rirengera umwana, n'iryerekeye imitegurire y'ingengo y'imari. Inteko ishinga
amategeko yanakoze ubukangurambaga, binyuze mu ihuriro ry'abagore bari mu nteko
ishinga amategeko, kugira ngo abagore bajye mu nzego zifata ibyemezo.
Perezida w'umutwe w'abadepite Donatille MUKABALISA yemeza ko ubushake bwa politiki ari bwo bwatumye ibyo byose bishoboka. Gusa avuga ko inshingano umugore afite ubu, zidakwiye guhungabanya umuco.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nteko
ishinga amategeko, aho bagera kuri 61%. Uyu mubare wagiye wiyongera uko imyaka
yahise, aho mu 1994, ku badepite 70, abagore bari ku rugero rwa 14%. hagati
y'umwaka wa 2001 na 2002, bari 23%. Nyuma y'inzibacyuho, muri mandat ya mbere
y'umutwe w'abadepite abagore bari 48.8% naho muri manda ya kabiri bagera kuri
56.4%. Muri mandat ya
gatatu bwo, abagore bari ku rugero rwa 64%.
No mu zindi nzego
kandi, umubare w'abagore warazamutse, aho muri sena ari 38%, muri Guverioma 50%
no mu nzego z'ubucamanza 49.6%. Abagore kandi bagaragara no mu zindi nzego
z'ubuyobozi zinyuranye, zaba iza Leta n'iz'abikorera.
Inkuru ya Jeannette Uwababyeyi
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru