Yanditswe Mar, 22 2019 08:47 AM | 15,498 Views
Umujyi wa Kigali watangije ubukerarugendo bushingiye ku gusura ibice byose biwugize hifashishijwe imodoka yabugenewe ishobora gutwarira icyarimwe abantu 68 kandi gusura bigakorwa mu byiciro 3 uhereye mu gitondo ukageza nijoro.
Ni imodoka ifite ibice bibiri aho abantu bashobora kwicara mu gice cyo hasi abandi bakicara mu gice cyo hejuru ahameze nka etage. Ni imodoka ifite agaciro ka miriyoni zirenga 150 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Iyi modoka izajya izenguruka
umujyi wa Kigali mu byiciro 3; icyiciro cya mbere kizajya gitangira saa tatu za
mu gitondo kigeze saa sita aho abazajya bitabira iki cyiciro bazajya
basobanurirwa amateka ya Kigali ya cyera mu byiswe (Old Kigali), icyiciro cya 2
kizajya gitangira guhera saa munani kugeza saa kumi n'imwe aha abari muri iyi
modoka bazajya basobanurirwa Kigali nshya (New Kigali), icyiciro cya 3 kizajya
gitangira saa moya z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro, abazajya bitabira iki
cyiciro cyo gutembera Kigali bazajya basobanurirwa ubuzima bwa Kigali ninjoro.
Ni imodoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 68, Abanyarwanda bazajya
batanga amafaranga ibihumbi 15, abatuye muri Afrika y'Iburasirazuba batange
amadolari 20 abandi batange amadolari 40, mu gihe cy’amasaha 3 cg 4 bamara
batembera Umujyi wa Kigali bitewe n’icyiciro bahisemo muri 3 bizajya biba ku
munsi.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere RDB Belise Kaliza ndetse na Busabizwa Parfait Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu bemeza ko iyi modoka izafasha mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku gusura umujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa Company ya Kigali City Tour buvuga ko bitarenze mu kwezi kwa
8 uyu mwaka buzazana indi modoka ifite service zirenze ku zo iyi itanga, buvuga
kandi ko abazajya bakenera gutemberezwa muri iyi modoka bishyize hamwe
nk'umuryango bazajya bagabanyirizwa igiciro.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru