AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

UKO AMAHANGA YATERERANYE ABATUTSI MURI JENOSIDE

Yanditswe Apr, 11 2019 17:57 PM | 6,475 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abashakashatsi kuri Jenoside bemeza ko kuba amahanga yaratereranye u Rwanda ari kimwe mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi igira ubukana bwinshi.

Umusaza Venuste Karasira ni umwe mu bahungiye mu Ishuri rya ETO Kicukiro Jenoside yakorewe abatutsi itangiye. Muri ETO habaga ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR. Karasira n’abo bari kumwe bagerageje kenshi gusaba ingabo za MINUAR kubahungishiriza aho bari bizeye umutekano ariko biba iby’ubusa.

Venuste KARASIRA agira ati;

“Twigeze kubabwira tuti ‘Ese ko FPR yafashe biriya bice bya Remera na Stade mwabatubwiriye ko hari impunzi ziri aha ko twizera ko hari icyo badufasha’, ariko baraduseka baraduhakanira.

Tariki ya 11 Mata Karasira na bagenzi be batunguwe no kubona za ngabo z’Umuryango w’Aabibumbye zipakira ibikoresho byazo zitegura gutaha. Nabwo bongeye kuzitakambira ariko ntibyagira icyo bitanga.

Venuste Karasira yongeraho ati ;

’’Ya komite nanjye nari nyirimo, turabegera tubabaza tuti ‘ko tubona musa n’abitegura kugenda ni ibiki’, tuti ‘no mu mategeko mpuzamahanga ntabwo byemewe ko musiga abantu gutya, murareba ukuntu tugoswe, ndetse baragera aho bakaturasa ubu murabona nimugenda tuza kubaho dute ?’, baradusubiza ngo ‘abajandarume baraza kubarinda’. Nuko biratuyobera! Badusize rwose babona ko tutaza kubaho.’’

Rumwe mu zindi ngero nyinshi zigaragaza uburyo amahanga yatereranye abatutsi bicwaga muri Jenoside ni urw’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe CARAES Ndera.

Tariki ya 17 Mata 94 ingabo z’amahanga zahungishije abazungu bari muri ibyo bitaro zisiga abarwayi n’abatutsi benshi bari bahahungiye bahise bicwa.

Tom Ndahiro umushakashatsi kuri jenoside avuga ko LONU yari yaragaragaje imyitwarire nk’iyo kuva cyera mu bwicanyi bwagiye bwibasira abatutsi mu Rwanda.

Tom NDAHIRO agira ati ;

"LONU yari izi neza ko hari umugambi wo kuzatsemba Abatutsi guhera muri 1962 ushingiye kuri raporo y’umuntu bari baratumye mu Rwanda ukomoka muri Iran witwa Majid Rahnema. Yakoze raporo avuga ati ‘bitinde bitebuke hazabaho gutsembwa kw’Abatutsi muri kiriya gihugu’."

Tom Ndahiro akomeza avuga ko hari byinshi LONU ndetse n’ibihugu ubwabyo byari gukora bigakoma mu nkokora umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi.

Tom Ndahiro akomeza agira ati ;

"Kwamamaza ubwicanyi mu Rwanda byakorwaga ku mugaragaro; ubonye niyo bavuga bati 'tunaniwe guhagarika ubwicanyi ariko nibura turase iminara y’amaradio kugirango areke kwamamaza ubwicanyi ariko ibyo ntabwo byakozwe'. Uretse rero n’ayo mahanga ya kure ngo wenda ni abazungu batitaga ku birabura, nk’ibihugu duturanye se icyigeze kigaragaza ubushake bwo gutabara ni ikihe? Ahubwo baragendaga bakabakira, bakabwira Inkotanyi ngo nizishyikirane nabo, washyikirana n’abantu bakora Jenoside?"

Aho gutabara abatutsi bicwaga muri Jenoside tariki ya 21 Mata 1994 akanama k’umutekano ka ONU katoye umwanzuro wo kugabanya ingabo za MINUAR ziva ku bihumbi 2500 zisigara ari 270 gusa.

Mu gihe Jenoside yari imaze guhagarikwa n’ingabo za FPR inkotanyi LONU ahubwo yatoye umwanzuro wongera igihe cy’ubutumwa bw’ingabo za MINUAR kandi nyamara ari bwo zitari zikenewe.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/pFEUEosINS8" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Inkuru ya Jean Damascène Manishimwe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #