AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

UBUZIMA BWO MU MUTWE: Inzego z'ubuzima zirashishikariza abantu kurushaho kwegera abagizweho ingaruka na COVID-19

Yanditswe Oct, 10 2020 20:36 PM | 69,694 Views



Kuri iyi tariki ya 10 Ukwakira, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu mutwe, umunsi washyizweho  n'umuryango w'abibumbye hagamijwe kureba ibyagezweho mu kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukemura ibibazo bikiri muri urwo rwego.

Inzego zishinzwe ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe zavuze ko muri ibi bihe bya Covid 19, abantu bakwiye kurushaho kuba hafi y'abafite intege nke cyangwa abagizweho ingaruka zikomeye n'iki cyorezo kugira ngo zidahungabanya  ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko icyorezo cya Covid 19 cyongereye ibibazo birebana n'ubuzima bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda umuntu 1% afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe buzwi nka SCHZOPHRENIE, 3% bafite uburwayi bw'igicuri naho 12% bafite hagati y'imyaka 14 na 65 bafite ikibazo cya depression cg indwara y'agahinda, iki kibazo mu barokotse jenoside kiri kuri 35%.

Umuryango w'abibumbye uvuga ko ku isi abantu hafi miliyari 1 bafite ibibazo binyuranye birebana n'ubuzima bwo mu mutwe, buri mwaka abagera kuri miliyoni 3 bapfa bazize gukoresha nabi ibinyobwa birimo alchool, mu gihe buri masegonda 40 umuntu umwe apfa azize kwiyahura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize