Yanditswe May, 06 2019 20:13 PM | 6,528 Views
Banki nkuru y’igihugu BNR iratangaza ko ubukungu bw’igihugu bwiyongereye mu nzego zitandukanye ariko intego ikaba ari uko buziyongera ku kigero cya 7.8% muri uyu mwaka w’2019.
Mu bizagira uruhare mu kwiyongera kw’ubu bukungu harimo imari y’amabanki, ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi yazamutse ugereranije n’amafaranga y’abantu biba bifite.
Iyi Raporo ya BNR igaragaza ko kuba mu mwaka ushize wa 2018 ubukungu bw’igihugu bwariyongereye ku gipimo cya 8.6% bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi, urwa serivisi n’urw’inganda byiyongereye ku gipimo cya 6%, 9% na 10% muri uyu mwaka nabwo ubukungu bw’igihugu buziyongera ku kigero cya 7.8%.
Guverineri wa banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa aragaruka ku bindi bizagira uruhare kw’izamukary’ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati ''Ikindi n’uko tubona ko amafaranga atangwa n’ibigo by’imari ku bikorera yazamutse muri iki gihembwe cya mbere kuko inguzanyo nshya zatanzwe zazamutseho 24.9% ugereranije n’uko zari zamanutse mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2018 , ikindi ni ku mafaranga baba bafite bagomba guha abakiriya babo igihe bayakeneye ubundi igipimo ntarengwa ntiyagombye kujya munsi ya 100% ariko ubu amabanki ari kuri 215% bitwereka ko nta kibazo bafite ikindi cy’ingenzi ni icy’uko kugirango twizere ko ibigo by’imari bikora ubucuruzi bizaramba ari uko biba byunguka twabonye rero urwunguko rwabo rwaragiye ruzamuka urugero ni nko ku mabanki twabonye rwazamutse rukava kuri miliyari 9.2 rukajya kuri miliyari 16.1 mu gihembwe gishize.''
BNR kandi igiye kugabanya ijanisha ryayo ry’inyungu ngenderwaho mu rwego rwo korohereza itangwa ry’inguzanyo.
Agira ati ''Twasanze ari ngombwa ko twagabanya urwunguko rwa banki nkuru y’igihugu, ni urwunguko ngenderwaho ku bijyanye na politiki y’ifaranga rukava kuri 5.5% rukajya kuri 5% bikaba bishingiye ku kuntu tubona ubukungu bw’igihugu cyacu buhagaze neza mu rwego rwo gushyigikira amabanki kongera inguzanyo iha abikorera kugirango ikomeze kongera uko ubukungu bw’igihugu bugenda buzamuka n’umuvuduko w’ibiciro ku masoko wari hasi cyane rero nta kibazo rero dufite cyo kumanura iryo janisha.''
Iyi raporo igaragaza ko inyungu y’amabanki yavuye kuri miliyari 9.2 mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2018 igera kuri miliyari 16.1 muri iki gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2019.
Inguzanyo zihabwa abikorera nazo zikomeje kwiyongera kuko zavuye ku kigero gishimishije kuko zavuye ku kigero cya 16.2% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka ushize wa 2018 zikaba zigeze ku kigero cya 24.9% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka turimo.
Muri iki gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’amafaranga y’amanyamahanga kari ku gipimo cya 5% mu gihe umwaka ushize igihe nk’iki kari ku gipimo cya 4%; gusa kakazabangamirwa n’icyuho kikiri hagati y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumizayo cyane nk’ibikoresho by’ubwubatsi.
Gusa ngo ahakwiriye gushyirwa ingufu ni mu buryo amabanki agaruza imitungo aba yafashe nk’ingwate igihe cy’itangwa ry’inguzanyo usanga bikigoranye rimwe na rimwe ugasanga igiciro cy’iyo mitungo iba yatanzweho ingwate igihe cyo kuyiteza cyamunara kiba cyashyizwe hasi.
Inkuru ya Butare Léonard
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru