AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

UBUHAMYA BW'ABAROKOKEYE MURI MWULIRE BIRWANYEHO

Yanditswe Apr, 19 2019 12:02 PM | 8,108 Views



Abatutsi bahungiye ku musozi wa mwulire mu gihe cya Jenoside bishyize hamwe babasha kurwanya igitero cyari cyije kubica bifashishije amabuye yatutagwa n'abana, nyuma baza kuneshwa n'interahamwe benshi bahasiga ubuzima.

Tariki ya 18 mata 1994 nibwo abatutsi bari bahungiye ku musozi wa mwulire baturutse mu zahoze ari segiteri za Rubona, Mabare, Mwulire no muri superefegitura ya Rwamagana bishwe.

Joseph GAHURURA wari umwalimu mbere ya jenocide Yarokokeye kuri uyu musozi

Yagize ati “Kugeza ubungubu ntitwarwaje bwacyi , ntabwo twiba , ntabwo duhemuka ,ahubwo dufite n'imbabazi dutanga kurusha abanda.”

Abari bakiri abana mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi ndetse n’abavutse nyuma yaho  bavuga ko kuba urubyiruko rwarakoreshejwe muri ibyo bihe  bikwiye kubaha isomo bakitandukanya n'ababibamo amacakubiri.

ISHIMWE Dieudonne agira ati:

“Twebwe nk'urubyiruko rwiki gihe turumva , nkuko na politique y'igihugu cyacu ibidushishikariza  , twese turi abanyarwanda  , turi umuntu umwe, tugomba gukorera hamwe ,  kugirango ibyabaye mu Rwanda jenocide ykorewe abatutsi mu 1994 itazongera kubaho ukundi.”


ISHIMWE BONA agira ati:

“Ikintu nababwira iyi generation yabo irimo iragenda ivaho, ariko nibababimo urwango nubundi urwo bafite nabo bazongera barubibe mu bana babo , usange urwango rukomeje gufata indi ntera . ariko ikintu nababwira nuko bataha agaciro ababyeyi babo babiba urwango muri bo ahubwo bakagerageza ibyo bamenye nkukuri bafashe  ababyeyi babo kugirango bibashe kubavamo burundu ,kugirango generation izakurikira ababyeyi babo izabe idafite urwango ahubwo bo bazabe bubatse amahoro.”

UWIMANA Theophile agira ati:

“Twe tuba tutarabibonye nibyiza kugenda twigisha urubyiruko ruba rwasigaye tuba twanabwiye ngo ruze rukannga , noneho tukigisha abantu bose,  abaturuta bakatwigisha natwe abo turuta tukabigisha.”

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye umuhango wo kwibuka, umunyamabanga nshingwabikorwa wa comision ishinzwe kurwanya genocide, Dr BIZIMANA Jean Damascene yatanze yavuzeko kuba imyaka 25 ishize hakiboneka imibiri yabazize jenocide yakorewe abatutsi bigaragaza urwango rukomeye abantu bari barabibwemo n'abayobozi bicyo gihe.

Dr BIZIMANA Jean Damascene yagize ati:

“Kayibanda rero muri 59 atangiza  iri shyaka rya  , yayindi yahoze ari ishyirahamwe movement sociale hutu , yarihinduye ishyaka rya politique aryita PARMEHUTU , ni ukugako ko ni ishyaka ry'ihuriro rigamije imibereho myiza n'iterambere ry'abahutu . Mu kubitangiza rero , mu bushakashatsi bwakozwe n'umuntu wo muri MDR witwaga sixbert Musangamfura ,afite igitabo yanditse mu mwaka w'1987, muri icyo gitabo cye agaragaza meeting yambere kayibanda yakoze avuga ko ishyirahamwe movement sociale hutu rihindutse movement politique .musangamfura akavugako kayibanda yabitangaje muri aya magambo avuga program politique parmehutu igomba kugenderaho."

Guverineri w'Intara y'u Burasirazuba MUFULUKYE Fred avuga  ko bidakwiye ko abantu baba bagishyingura imibiri yabishwe mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi , asaba abatarahigwaga gutinyuka bagatanga amakuru ndetse nabo bakabohoka imitima.


MUFURUKE Fred yagize ati:

“Dukwiye kureba ko abakoze jenocide , ntabwo barebye kure, barebye hafi batekereza ko bagiye kwica abatutsi, birangirire ahongaho ariko ntanubwo banatekereje ko nyuma bizagenda bite? Iyo baza gutekereza kugira uwo mutima wo kureba kure cyane bagatekereza nuburyo igihugu cyacu cyabayeho n'ariya mateka yose, buriya ikibi, ubugome ntabwo bujya butsinda  .wabukora uko bungana kose wakwica abantu ariko ntabwo wabica ngo ubarangize.”

Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa mwulire ni 26,851, hakaba hiyongereyeho imibiri 52 yashyinguwe, yabishwe mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa rubona n'uwa mwulire.


Inkuru ya Elizabeth Mutesi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura