AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO KU ISONGA MU KUGIRA ABAPFIRA MU KAZI

Yanditswe May, 03 2019 14:18 PM | 2,324 Views



Nubwo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro buza mu nzego z'imbere mu kwinjiriza igihugu amafaranga menshi, uru rwego ruza imbere mu kugira umubare munini w'abantu bapfira mu kazi kabo.

Ubushakashatsi bwerekana ko mu mwaka wa 2017/2018 abantu 81 bapfiriye mu birombe byo hirya no Hino aho Akarere ka Rutsiro Ari ko katakaje abantu benshi(13).


Ministeri Y'abakozi ba leta n'umurimo isaba Abafite ibirombe kwita ku mutekano w'abakozi kuko Ari Bo batuma babona umusaruro.

Habarurwa abasaga 60.000 bakora mu murimo ufite aho ihuriye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho imibare yerekana ko miliyoni 350 z'amadolari Ari zo zinjijwe n'amabuye y'agaciro umwaka ushize.

Ikigo gishinzwe mine, petrole na gas kivuga ko umusaruro utangwa n'amabuye y'agaciro uzazamuka mu myaka iri imbere biturutse ku kongera umubare w'abashoramari.

Imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari 2019/2020 iteganya ko umusaruro uva mu mabuye y'agaciro uzava kuri 2% ukagera kuri 18% bisobanuye ko uzikuba inshuro 9.

Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama