AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

UAE yijeje u Rwanda gukomeza ubufatanye nyuma y'amahano ya Jenoside rwanyuzemo

Yanditswe May, 21 2021 19:16 PM | 62,298 Views



Kuri uyu wa Gatanu ambasade y'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, yifatanyije n’iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uyu muhango, iki gihugu cyatangaje ko kizakomeza kuba umufatanyabikorwa w'u Rwanda, mu rugendo rw'iterambere rurimo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango waranzwe no gucana urumuri rw'icyizere, ubuhamya n'ibindi biganiro byose byibanze ku mizi ya jenoside yakorewe abatutsi,  itegurwa ryayo n'uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n'urugendo rw'imyaka 27 yo kwibuka no kwiyubaka.

Ambasaderi w'u Rwanda muri icyo gihugu, Emmanuel Hategeka, avuga ko abazize jenoside yakorewe abatutsi bagambaniwe ndetse bagatereranwa n'abo basangiye igihugu, Leta yabo kimwe n'umuryango mpuzamahanga. Gusa ngo mu bihe nk'ibi muri 1994 izari ingabo za FPR Inkotanyi, RPA, zari zitangiye kugarurira icyizere abari bakiriho.

Yagize ati “Abatutsi bagambaniwe n’abaturanyi, abavandimwe, n'abo bashakanye n'imiryango yabo, bagambanirwa na leta yari ishinzwe kubarinda ari nayo yabishe, bagambanirwa n'umuryango mpuzamahanga wabataye mu gihe bari bakeneye kurindwa.”

Yasabye urubyiruko kwima amatwi no kugendera kure ingengabitekerezo ya jenoside, ahanini ihemberwa n'abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi barimo abasaga 1000 bakidegembya hirya no hino ku Isi.

Yasabye kandi amahanga gufatanya n'u Rwanda bakagezwa imbere y'ubutabera.

Mu matariki nk'aya mu 1994, abatutsi bakomeje kwicwa mu cyahoze ari Gitarama no muri Nyamagabe, ndetse tariki 21 Gicurasi uwo mwaka, RTLM, Radiyo rutwitsi, yakanguriye ingabo n'Interahamwe kwica Gen. Dallaire wari ukuriye ingabo za Loni, kugirango babone uko barangiza umugambi ntawe ubabangamiye.

Gusa mu kwezi nk'uku nibwo hatangiye kuboneka icyizere ko jenoside ishobora guhagarikwa, ubwo RPF Inkotanyi bafataga ikibuga cy'indege n'ikigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Mu kiganiro cyatanzwe n'umujyanama mukuru mu by'amategeko muri komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside,CNLG Dr. Diogène Bideri, yasobanuye ko jenoside yakorewe abatutsi atari impanuka kuko ari umugambi w'igihe kirekire, watangiye kuri Repubulika ya mbere ndetse iya kabiri, yo ikarushaho kuwihutisha kugeza ku ndunduro yawo muri 1994 haba jenoside yakorewe abatutsi.

Dr. Bideri yagaragaje ko imbwirwaruhame zirimo ingengabitekerezo ya jenoside, ziyongereye cyane cyane hagati y'umwaka wa 1990 na 1994.

Yatanze ingero zirimo uburyo Col. Theoneste Bagosora wari umuyobozi w'ibiro bya minisiteri y'ingabo mu 1993 yavuze ko agiye gutegura imperuka, amagambo yavuze muri Mutarama 1993 ubwo yari avuye mu mishyikirano y'amahoro yaberaga i Arusha.

Yashimangiye ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye indunduro y'ubwicanyi bwakorewe abatutsi kuva muri 1959, ariko bigeze mu mwaka wa 1990 bufata indi ntera, dore ko hari benshi bishwe hagati ya 1991 na 1994 mbere y'uko jenoside yakorewe abatutsi nyir'izina itangira.

Muri uyu muhango umunyemari Ashish J. Thakkar, washinze uruganda rwa MaraPhones ndetse akaba n'umunyamigabane muri sosiyete Atlas Mara, we yavuze ko mu myaka 27 ishize u Rwanda rwagize umugisha wo kugira ubuyobozi bureba kure kuko ngo iyo bitaba ibyo igihugu nticyari kuba kigeze ku ntambwe cyateye.

Ati “Tugomba kureba aho tuvuye nk'igihugu tukavuga tuti ibi ntibizongere kuba ukundi. Imiyoborere ni inkingi ya mwamba muri urwo rugendo kandi UAE zerekanye ubuyobozi bwiza bushobora kukugeza ku ntera ishimishije nkuko n'u Rwanda rwabigaragaje.”

“Imana yahaye umugisha u Rwanda iruha Perezida Paul Kagame ufite imiyoborere ireba kure ndetse akaba ari umuntu uca bugufi, kandi utavuga ibintu byiza gusa ahubwo unabikora. Iyo umubwiye ko hari abantu bagereranya u Rwanda na Singapore cyangwa Ubusuwisi bwa Afurika, ako kanya ahita agusubiza ati ntabwo nzacogora kugeza igihe ahubwo ibyo bihugu ari byo bazajya bita u Rwanda rw'i Burayi cyangwa u Rwanda rwa Aziya.”

Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri uyu muhango zari zihagarariwe n'umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Reem Al hashimy wijeje ko igihugu cye kizakomeza kuba inshuti nziza y'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.

Yagize ati “Mu myaka 27 ishize habaye iki cyaha cy'urwango mu buryo bw'indengakamere, Abanyarwanda bahisemo inzira yo komorana ibikomere n'ubwiyunge, inzira itanga icyizere ku bato n'ababyiruka, ku karere u Rwanda ruherereyemo n'Isi yose muri rusange.”

“Ibyo bigaragarira mu kutajegajega ku bukungu n'uburumbuke twese twiboneye mu Rwanda kandi bikadushimisha, kabone nubwo igihugu cyanyuze muri ibyo bihe by'umwijima. Kuva ibihugu byombi byatangira umubano mu bya dipolomasi guhera muri 1995, ibihugu byacu byombi byishimira umubano mwiza ubiranga ndetse ukaba ukomeje no gukura.”

Yavuze ko ibi bihugu ari abifatanyabikorwa kandi igihugu cye gifite ubushake bwo gukorana n'u Rwanda n'ubuyobozi bwarwo ndetse bizahoraho.



Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura