Yanditswe Feb, 06 2018 13:16 PM | 8,752 Views
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n'ikigo
mpuzamahanga cya KPMG kigaragaza ibihugu bitanga ikizere cy'izamuka ry'ubukungu
muri uyu mwaka wa 2018 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu
karere no kuwa kane muri Afrika mu bihugu biri ku murongo mwiza mu micungire
y'ubukungu. Ku myanya 10 ya mbere harimo ibihugu 8 byose byo ku mugabane
w'iburayi.
Muri icyo cyegeranyo kiswe Growth Promise Indicators Report, umugabane wa Afrika ugaragazwa nk'ahantu habaye impinduka ziganisha ku izamuka n'iterambere ry'ubukungu ku isi mu gihe cy'imyaka 10 uhereye muri 2007 ukageza muri 2017, by'umwihariko mu cyiciro cyo kwagurira amarembo ishoramari n'ubukungu bwuje gukorera mu mucyo. Ingero zifatika zigaragazwa muri icyo cyegeranyo ni ibihugu nka Ghana, Mozambique, Niger, na Mauritania byaje imbere y'ibindi nubwo hari ibihugu byadohotse kuri iyo ngingo nka Nigeria na Kenya byanagize ingaruka ku bucuruzi muri ibyo bihugu.
Ku isi u Rwanda muri iki cyegeranyo rushyirwa ku mwanya wa 69 rwari ruriho no mu cyegeranyo cyabanjirije iki, mu gihe igihugu cy'ubuholandi aricyo kiza ku mwanya wa mbere ku isi. Imbere y'u Rwanda mu bihugu bya Afrika harimo ibirwa bya Maurice ku mwanya wa 41 ku isi n'ibya Seychelles biri ku mwanya wa 56 ndetse n'igihugu cya Botswana kiri ku mwanya wa 68.
Ingingo zigaragaza u Rwanda ko rwagize umwihariko ni aho impuguke za KPMG zigaragaza akamaro ko kugira imicungire myiza y'ibigo aho u Rwanda n'igihugu cya Bhutan ngo byagaragaje ko kugira imicungire myiza y'ibigo bidashingira ku kugira umutungo munini ko ahubwo byaba ishingiro ry'izamuka ryihuse kandi ryizewe ry'umusaruro mbumbe w'igihugu kuko bifasha kongera ubushake bwa ba rwiyemezamirimo imbere mu gihugu no hanze kwagura ishoramari ryabo. Aha impuguke za KPMG ziba zigereranya ibihugu u Rwanda na Bhutan n'ibindi bihugu nka Sudan na Guinea Bissau.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru