AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Icyo abashakashatsi biteze ku nzu nshya y'ishyinguranyandiko ry'Igihugu

Yanditswe Sep, 16 2021 19:15 PM | 122,363 Views



Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y'Umuco, ndetse n'abashakashatsi baremeza ko kubona inyubako y'ishyinguranyandiko y'igihugu na serivise z'inkoranyabitabo ari intambwe ikomeye u Rwanda rugiye gutera mu rwego rwo kubika inyandiko  zibitse amateka y'u Rwanda.

Bamwe mu bashakashatsi bo mu Rwanda haba ku mateka y'u Rwanda, umuco, politiki, ubukungu n'imibereho y'abaturage ndetse na bamwe mu baturage barimo urubyiruko ruri mu mashuri nka za kaminuza bemeza ko bahuraga n'imbogamizi yo kubasha kubona inyandiko za kera n'iz’ubu bazisanze ahantu hamwe kandi mu buryo bworoshye ariko ko kuba hagiye gufungurwa inyubako izaba ibitse izo nyandiko zose bizoroshya ubushakashatsi.

Inyubako y'ishyinguranyandiko na Serivisi z'inkoranyabitabo kuri ubu imaze kuzura mu Murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, mu Mugi wa Kigali.  

Umuyobozi w'agateganyo w'agashami k'ishyinguranyandiko y'igihugu mu Nteko y'Umuco, Uwineza Marie Claude avuga ko kuri ubu  bahuraga n'imbogamizi zikomeye zo kubona ububiko bw'inyandiko za Leta n'iz'ibigo byigenga, ariko iyi nyubako imaze kuzura izafasha cyane mu kubika izo nyandiko haba mu buryo bufatika cyangwa bw'ikoranabuhanga ku buryo butekanye, ibintu bizorohereza uwariwe wese by'ubwihariko abashakashatsi kubona ibyo bifuza, n'ibigo bya Lea bikabona aho bishyira izo nyandiko hatekanye.

Ati ''Bafite inyandiko nyinshi ku buryo ububiko bubabana buto kandi bigatuma za nyandiko  kubera ko zitabitswe neza zangirika, abashakashatsi cyangwa se n'abandi bakeneye kumenya amateka y'igihugu cyabo mu by'ukuri hari inyandiko batabona zikiri hirya no hino.  Mu by'ukuri ni intambwe ikomeye u Rwanda ruzaba ruteye kubera ko kugeza uyu munsi nta nyubako rwari rufite ibumbatiye za nyandiko zose. Usanga ahandi mu bihugu bagiye bagira izo nyubako bahurijemo inyandiko zijyanye n'amateka y'ibihugu byabo.''

Uyu muyobizi anashishikariza Abanyarwanda, ibigo bya Leta n'iby’abikorera kwitegura no gushishikarira kugana ubwo bubiko no kuzabugemurira inyandiko zifitiye akamaro Abanyarwanda n'abanyamahanga.

Ati ''Abanyarwanda na bo nibatangire bitegure kuzagana iriya nyubako ku kigira ngo batangire bamenye amakuru, amateka yerekeye igihugu cyabo cyabo kuko izo nyandiko tuzibikiye Abanyarwanda.'' 

Inyubako y'ishyinguranyandiko y'igihugu yari isanzweho ihererereye mu Karere ka Kicukiro yari ifite ibyumba bitatu gusa byo gushyinguramo inyandiko nkeya zakusanyijwe mbere ya 1994, mu gihe mu nyubako nshya, harimo amagorofa 10 harimo 4 yagenewe kubikamo inyandiko. 

Ni inyubako yuzuye kuri ubu itwaye miliyari 12 na miliyoni 168 z'amafaranga y' u Rwanda. Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka nibwo iyi nyubako yashyikirijwe minisiteri nyuma yo kuzura. 

Kuri ubu harakorwa imyiteguro ya nyuma ngo ibe yatangira gukorerwamo kuko hazabanza kwimurirwamo inyandiko zitandukanye. 

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira