AGEZWEHO

  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...
  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...

U Rwanda rwongeye kuba urwa 4 mu kurwanya ruswa muri Afurika

Yanditswe Jan, 23 2020 09:29 AM | 3,032 Views



Ubushakashatsi bwamuritswe n’Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International, bugaragaza ko u Rwanda rwatakaje amanota 3 mu mwaka 2019, ariko rukaba rukomeje kuza ku isonga mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya Ruswa.

Ni ubushakashatsi bushingira ku bipimo n' amanota atangwa  n' ibigo 7 ku rwego mpuzamahanga aho bimwe mu bipimo bishingirwaho ari impinduka mu rwego rwa politiki, mu bukungu ndetse no mu micungire y'inzego.

N’ubwo u Rwanda rukiri ku mwanya wa 4 muri Afurika ruriho kuva mu 2018, amanota rwari rufite icyo gihe yavuye kuri 56 ku ijana agera kuri 53.

Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ibigo 2, Bertelsmann Foundation Transformation Index ndetse na World Economic Forum ari byo byagaragaje igabanuka ry’amanota ku Rwanda ari yo mpamvu ingamba na politiki zo kurwanya ruswa zigomba gukazwa.

Yagize ati “Nka World Economic Foum ni abantu bari basanzwe barankinga (baha amanota) u Rwanda neza, kuba uyu mwaka baratanze amanota make ugereranyije n’ayo batangaga ubwo hari impamvu, niba tuvuga ngo dufite Auditor General (Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta) hari benshi batamugira, akora akazi keza cyane, ese raporo ye Leta iyikoza iki? Birangira bigenze gute? Harya nta bigo bihora bigaruka muri raporo ya Auditor General bikageraho bikarambirana, rero ndagira ngo tuzajye dutekereza tuganisha aho.”

Gusa n’ubwo u Rwanda rwatakaje amanota 3, muri rusange ruracyari ku mwanya 1 mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n'iyo hagati. Ruri no ku mwanya wa 4 mu kurwanya ruswa ku mugabane wa Afurika.

Ku ruhande rw' Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi, avuga ko u Rwanda rutagomba guterwa ipfunwe n'igabanuka ry'amanota, ahubwo inzego zose zikwiriye kuyihagurukira zifatanyije.

Ati “Twe tubona bigenda neza ariko tubona ko bishoboka kurushaho kugenda neza  ariko uguha amanota ni we uyagena, tugiye kurushaho kumenyekanisha ibyo inzego z' u Rwanda zikorara mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa kurusha uko byakorwaga kugeza ubu ngubu.” 

Muri rusange Umuryango Transparency International, ugaragaza ko ibihugu byinshi ku isi bitarashyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ruswa kuko 2/3 by’ibihugu bikiri munsi y’amanota 50%.

Ku rundi ruhande Umuyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko abantu batagomba kwitiranya ibyavuye muri raporo n'ibipimo bisanzwe bya ruswa mu gihugu.

Ati “Rwanda Bribery Index ni yo izakwereka ruswa yatanzwe uko ingana n'urwego rwakiriye nyinshi, iyo rero itandukanye na CPI yo ireba muri rusange, systeme yubatse ite? Amategeko ateye ate? Rero ni ukureba imikorere n' imikoreshereze y’ibyo dufite, amategeko, inzego, politiki kuko kugeza uyu munsi twe twemera ko hari ubushake bwa politiki bwo kurwanya ruswa.”

Iyi raporo igaragaza ko hakiri ikinyuranyo kinini cyane mu manota hagati y’igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa New Zealand kirusha amanota 78 igihugu cya Somalia kiza ku mwanya wa nyuma n’amanota 9.

Ubu bushakashatsi mu kurwanya ruswa bwa Transparency International ku rwego rw’isi bukaba bukorerwa  mu bihugu 180 kuva mu mwaka wa 1995. 


Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu