Yanditswe Mar, 21 2019 09:32 AM | 11,445 Views
Urubyiruko rwiga kandi rukoresha ururimi rw’Igifaransa rurahamagarira abantu bose gukunda igifaransa kuko rufasha mu iterambere ry’umuco n’ubusabane n’ibindi bihugu. Babitagaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.
Mu birori byo
kwizihiza uyu munsi hamuritswe ubuvanganzo bw’Igifaransa n’amateka yo kwiga
urwo rurimi mu Rwanda, hanagaragazwa ababigizemo uruhare ngo uru rurimi
rumenyekane mu gihugu cyane cyane abihayimana bifashishije ibinyamakuru
n’inyandiko zakwirakwizwaga mu mashuri.
Urubyiruko rwavuze ko rufite ingamba zo kubungabunga uru rurimi kubera akamaro rufitiye Abanyarwanda
‘’Twe
nk'urubyiruko tukaba n'abakunzi b'igifaransa cyane cyane ko igihugu cyacu kiri
mu muryango wa Francophonie, ntabwo dukwiye kukireka ngo kijye inyuma, kuko
ntabwo ukwiye kugenda ku kaguru kamwe kandi washobora kugenda kuri
abiri.Kumenya icyongereza n'igifaransa bifasha kubona iko witwara ntihagire aho
ubona ikibazo ngo unanirwe kugikemura. Abantu bamwe ntibakwiye kumva ko
igifaransa kifdakwiye kwigwa, kuko ni ururimi narwo.'' KAYUMBA TEDDY/UMUNYESHURI/LNDC/KIGALI
Minisitiri wa Siporo
n’umuco Nyirasafari Esperence yavuze ko Guverinonma y'u Rwanda yafashe ingamba
zo kuruteza imbere bihereye mu nyigisho ariko bikaba n'amahirwe ku Banyarwanda
muri gahunda zabo z'iterambere.
''Ururirmi
rwigifaransa rurirgishwa kandi na Guverinoma yafashe ingamba zo kwigishwa,
ariko tutiyibagije ko rubana n'izindi ndimi, nk'icyongereza gikoreshwa henshi
cyane, ariko kuri twe kumenya izo ndimi ni amahirwe kuko usibye no kuruvuga
ruduhuza n'abandi mu mashuri, mu bucuruzi'' NYIRASAFARI ESPERENCE-MINISRITIRI WA SIPORO N'UMUCO
Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (Francophonie) ugizwe n'ibihugu 88. U Rwanda rwawinjiyemo ugishingwa mu mwaka wa 1970. Kuri ubu umunyarwanda madame Louise MUSHIKIWABO niwe munyamabanga mukuru w'uyu muryango. Ururimi rw'igifaransa magingo aya rukoreshwa n'abasaga miliyoni 300 ku isi.
Inkuru ya John BICAMUMPAKA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru