AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro

Yanditswe Sep, 27 2019 11:33 AM | 14,692 Views



Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, urubyiruko rwo mu Rwanda rwahawe umukoro wo kubwiza ukuri abagoreka nkana amateka y’igihugu.Uyu munsi wihizirijwe mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda,ahatangiwe ibiganiro bitandukanye.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uyu mwaka byahuriranye n’imyaka 25 ishize abanyarwanda batangiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nk’inzira yo kubaka amahoro arambye nyuma y’icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi. Cyakora hari bamwe mu rubyiruko batunga agatoki abakuze, bakavuga ko batababwiza ukuri kuri ayo mateka asharira, ibintu bemeza ko bidindiza inzira y’amahoro. 

Ndacyayisenga Eric wo mu Karere ka Rubavu yagize ati ''Niba udafite amakuru ahagije ntabwo wamenya uko witwara kuburyo wakubaka amahoro mu Rwanda utazi n’uburyo byagenze mbere. Bisaba kugrango ugendere ku byaranze u Rwanda mbere noneho ubone ukuntu wakubaka amahoro muri iki gihe turimo.''

 Na ho Kirabo Olivia  wo mu Karere ka Nyagatare ati ''Ubundi tugomba gufatikanya, niba ari amateka umwana agakenera kumenya umubyeyi agiye asanga akamuha ubumenyi afite. 

Cyiza Yvonne wo mu Karere ka Kicukiro yavuze ko hari n’abana baganirijwe amateka atari yo bigatuma umwana wavutse nyuma ya jenoside akura afite ingengabitekerezo y’ibintu atabayemo ariko akumva ko yanze umuntu, yishyizemo ko atagomba kubana n’umuntu kubera ibyo yabwiwe n’ababyeyi.

Ibi kandi ngo binumvikana no mu buhamya butandukanye, nk'uko byagaragaje mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Never again Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, nyuma yo gusobanukirwa amateka nyakuri arimo n’ay’umuryango we, Umuriza Rhona, ahamya ashize amanga ko ari umunyarwanda wemye, ibintu ahuriyeho na mugenzi we Mahoro Jonathan.

Umuriza yagize ati ''Ejobundi nabonye akantu bavuga ngo icya ngombwa ni amakuru, nanjye ayo makuru nari narabuze narayabonye ntangira kumenya ko ndi umunyarwanda, ntangira kumenya ko iyo urubyiruko rwabohoye igihugu ruzagutekereza nkanjye rukavuga ngo hari abanyarwanda bari mu gihugu imbere bararurokora ntabwo u Rwacu rwari kuba rugeze aha.''

Na ho Mahoro yagize ati ''Uko bisa kose natwe tubona ukuri uko ari ko. Nk’urubyiruko tugomba gufatanya ufite icyo azi tugatumira mukuru wacu akaza akatubwira amateka tugafatanyiriza hamwe kugirango twubake igihugu cyacu.''

Umurinzi w’igihango Mudenge Boniface, asaba Abanyarwanda kwimakaza isano y’ubunyarwanda yagereranyije n’umwambaro bakwiye kwambika n’urubyiruko ruri mu mahanga.

Yagize ati ''Umwenda w’ubunyarwanda tujye tuwambara aho dukorera mu kazi, tuwambare mu miryango yacu, tuwambare mu biganiro kandi twirinde indimi 2. Ndi Umunyarwanda ntikabe ku rurimi ngo tuyivuge na morali nitugera mu mazu yacu ngo duhindure ibahasha. Ndasaba n’urubyiruko cyane kuko nizo mbuto zikiri nshya, twambare umwambaro w’ubunyarwanda tuwambike na bene wacu bakizerera hirya no hino n’abana bari kuvukira mu mahanga batabona uburyo bambikwa uyu mwenda tujye dukora uko dushoboye.''

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, asaba urubyiruko kutajenjekera abanze kuzibukira ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri.

Ati ''Kuko abakuru twe tubyara uru rubyiruko n’abarurera bamwe muri twe turacyafite ibisigisigi by’indwara z’amateka. Urubyiruko rugomba kugira ubutwari bwo gufasha ababyeyi n’abavandimwe bagifite ibyo bisigisigi bagahangara mu kinyabupfura kubabwira ukuri kugirango be gukomeza kudukereza mu rugendo rw’ubumwe n’amahoro y’abanyarwanda n’ay’Isi.''

Umuhuzabikorwa w’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye , we ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubaka amahoro arambye, ngo kuko rubasha no kuyasagurira amahanga.

Yagize ati ''U Rwanda ntabwo rurimo kubaka amahoro hano gusa, ahubwo rurimo kuyubakira n’ibindi bihugu. U Rwanda ruri mu bihugu 5 bya mbere mu kugira umubare munini w’ingabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, rukaba urwa 2 mu kugira abapolisi benshi muri ubwo butumwa byumwihariko rukaba n’urwa mbere mu kugira abapolisikazi benshi mu butumwa bw’amahoro. Kugeza ubu kandi u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 157, kandi mu mikoro make yarwo rwemeye no kwakira impunzi n’abimukira bari baraheze mu buzima buteye agahinda mu nkambi zo muri Libya.''

Ngo n'ubwo biri uko ariko, Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, avuga ko ibyo bidakwiye gutuma Abanyarwanda birara.

Ubushakashatsi ku budaheranwa buganisha ku bwiyunge, 'resilience for reconciliation', bwakozwe n'umuryango uharanira kubaka amahoro, Never again Rwanda, bwagaragaje ko bimwe mu bivumbikisho bikomeje gufasha abanyarwanda gutera intambwe mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge, ari imiyoborere y'indashyikirwa ya Perezida Paul Kagame, nk'umuyobozi wayoboye u Rwanda mu bihe bidasanzwe ariko akimakaza indangagaciro z'ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda ndetse no kuba muri rusange leta ikora ibikwiye mu guhangana n'ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi n'ibibazo byayibanjirije birimo iby'umutekano n'amahoro n’ubutabera.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa tariki 21 Nzeri buri mwaka, mu Rwanda ukaba wizihizwa guhera muri 2011. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Twara urumuri”.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura