AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro ku Isi-Perezida Kagame

Yanditswe Oct, 12 2021 15:15 PM | 54,095 Views



Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, inama Mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano ibera i Doha muri Qatar, avuga ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi no kugaragaza ubudasa.

Mu kiganiro cyari kiyobowe n'Umunyamakuru w'Umunyamerika, Steve Clemons cyagarutse ku kwigira no guharanira iterambere ritekanye muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko kubaka amahoro arambye, bisaba ubufatanye bw’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Yagaragaje imiyoborere myiza nk’igisubizo kirambye kuri iyo ngingo.

Yagize ati “Nta mubare w'inkunga zituruka hanze cyangwa ubwitange bw'abasirikare bishobora kuzana amahoro arambye hirengagijwe imiyoborere myiza muri byose, kubera amateka yacu u Rwanda rwahisemo kugira uruhare mu butumwa bo kugarura amahoro kandi tukagira ibifatika duhindura aho turi hose, twabikoze dufatanyije n'Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika nko muri Centrafrika, muri Sudan no muri Sudan Y’Epfo.”

Mu bufatanye mu by’umutekano hagamijwe umutekano w’abaturage kandi bishingiye ku miyoborere iboneye, Perezida Kagame yabigaragaje yifashishije ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique.

Ati “Vuba aha twashubije ubusabe mu mikoranire bwa Guverinoma ya Mozambique ku kurwanya inyeshyamba zikomeye mu ntara ka Cabo Delgado, ingabo z’amahanga zishobora kugira uruhare mu kuzana  umutekano n’imiyoborere myiza ya politiki, bigakorwa mu buryo bw’imiyoborere myiza kandi bishingiye ku bwumvikane hagenderwa ku kurengera abaturage nibwo bigera ku ntego, ibi ariko ntibishobora guhatirwa cyangwa gushyirwaho ku ngufu.”

Abajijwe ku buryo afata abanenga ibyagezweho n’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko gukora cyane kw’Abanyarwanda haba mu gushimangira umutekano n’iterambere mu bukungu aribyo baheraho abashaka kunenga banenga, ariko ko uku gukora cyane ari icyo abanyarwanda bahisemo bityo ko bitazahagarara.

Yakomeje agira ati “Nakira abanenga baba bavuga ibitariho cyangwa wenda bavuga iby’ukuri ibyo ni ko ubuzima buri, ariko mpora nibaza iyo tuza kuba tutarateye imbere cyangwa se tutaranyuze neza muri biriya bihe, baba batunenga iki uyu munsi? Nkeka ko ibyo bihagije kuko ubu tunengwa kuba hari ibyo twakoze byiza mu iterambere ariko tutanengwa kurekera aho, ndumva byoroshye kubyumva kureba niba tutaragize icyo dukora, cyangwa gutsindwa burundu, cyangwa kugira ibyo dukora wenda hakabamo ibikorwa nabi icyo ni cyo njyewe mfata nk'ingenzi kurushaho.”

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yasabye abatuye isi muri rusange kwigira ku mateka bagakosora amakosa arimo gukorwa muri iki gihe, n’andi azakorwa mu gihe kiri imbere,

Ku bijyanye na  Covid 19, Perezida Kagame yavuze ko ubusumbane mu isaranganywa ry’inkingo bishyira mu kaga ubuzima bwa buri wese, kuko byatuma habaho ukwiyongera ko kwihinduranya kwa Virus ya Corona, ndetse bikadindiza urugendo rwo kuzahura ubukungu bw’isi bwahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid19.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura