AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwiteguye guhangana na COVID19 igihe cyose yaba itinze ku isi

Yanditswe Jul, 23 2020 09:27 AM | 56,387 Views



Guverinoma y'u Rwanda iratangaza ko yiteguye guhangana na COVID-19 mu gihe iki cyorezo  cyaba gitinze ku isi ndetse ngo inzego z’ibanze zikaba umusingi mu kukirwanya.

Mu mpera za 2019, mu kaga isi yari isanganywe hiyongereyeho COVID19. Kugeza ubu uretse kuba tuzi umubare w'abo imaze kwica, abamaze kuyikira n'abamaze kuyandura, abahanga mu by'ubuvuzi ntibaratangaza amakuru y'umunsi, ukwezi cyangwa umwaka umuti wa COVID19 cyangwa urukingo rwayo bizabonekera.

Mu Rwanda COVID19 imaze amezi ane ihageze imaze kwica batanu, mu barenga 1600 bayanduye 800 barenga bitaweho barakira icyakora abasaga gato 700 bacyarayirwaye.

Guverinoma yafashe ingamba zitandukanye icyumva inkuru y'iki cyorezo zirimo nko gushyiraho itsinda rihuriweho na minisiteri zitandukanye mu kwezi kwa kabiri kwa 2020 ryakurikiraniraga hafi ibya COVID - 19. Ukwezi kwakurikiyeho kwa gatatu, ku itariki 14 ni bwo umunyamahanga ukorera mu Rwanda yagaragayeho COVID19.

Kuva ubwo imibare y'abafite COVID19 ikomeza kugaragara mu Rwanda byatumye hajyaho ingamba zindi zirimo nko gufunga bimwe mu bikorwa nk'insengero, amashuri ya leta n'ayigenga, abakozi basabwa gukorera mu rugo aho bishoboka ndetse n'ibindi.

Kuri ubu byinshi mu bikorwa byarakomorewe ariko abantu basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Ese byagenda bite igihe COVID19 yatsemba igahakana ko nta muti uzayivura cyangwa ugatinda kuboneka?

Igisubizo cy’iki kibazo kiratangwa na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Ati ''Indwara iramutse itinze igihe kinini, Minisiteri y'Ubuzima yatangiye gutegura icyo nakwita nka protocol y'uburyo abantu bo mu nzego z'ibanze no ku mudugudu bazajya babyitwaramo ndetse turategura igisa nko kwegereza serivisi aba baba bagaragayeho iki cyorezo dushyiraho aho gupimira hanze ya kigali nkuko mubizi bigitangira twapimiraga gusa muri Kigali ariko ubu twagize henshi ndetse n'aho twavurira byabaye ngombwa.''

Ubushobozi bwo gupima COVID19 bwagiye bwiyongera ku buryo hari n’ igihe bwa geze ku bipimo 7,000.

Abaturage bavuga ko bakomeje kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID 19 mu mirimo itandukanye bakora.

Kwiteza imbere mu mirimo itandukanye banubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19 abaturage bavuga ko ari imihini mishya, kubana n'iki cyorezo ntibyoroshye n’ubwo ngo bishoboka.

Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko mu mezi ane gusa imaze gukoresha miliyoni 60 z'amadorali ya Amerika ni nka miliyari zirenga 50 z'amafaranga y'u Rwanda mu bikorwa birimo gupima COVID19, gukurikirana abayikekwaho, kwita ku barwayi, n'abari mu kato n'ibindi. Ni mu gihe yagennye miliyoni 73 z'amadorali ya amerika muri ibi bikorwa mu gihe cy'amezi atandatu.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama