AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda rwiteguye gufatanya na Centrafurika ngo ibashe gusohoka mu bibazo irimo

Yanditswe Feb, 08 2021 20:23 PM | 24,790 Views



Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrika, Sylvie Baipo-Témon, aratangaza ko igihugu cye gikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo gishyire iherezo ku ntambara n’amakimbirane hagati y’Anyacentrafrika ngo kuko kubigeraho bishoboka ukurikije aho u Rwanda ruvuye mu myaka 26 ishize.

Minisitiri Baipo-Témon ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Uruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrika Sylvie Baipo-Témon arimo mu Rwanda rugamije gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi nkuko impande zombi zabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Sylvie Baipo-Témon yagaragaje ko ibihugu byombi bihuje amateka y’ubukoloni n’amacakubiri ari na yo mpamvu ubunararibonye bw’u Rwanda ku nzira rwanyuzemo rwigobotora ibyo bibazo bwafasha Abanyacentrafrika mu bihe bitoroshye bakomeje gucamo muri iki gihe.

Yagize ati "Amateka y’u Rwanda ni amateka numva anshishikaje nk’Umunyacentrafrika kuko duhuje ibibazo ukurikije ibyo turimo gucamo muri iki gihe. Amateka ya jenoside yabaye mu 1994 ni cyo kinyuranyo kirimo kuko cyo ni kintu kirenze ubwenge bwa muntu ariko ku rundi ruhande birajya gusa n’ibiba muri Centrafrika kuko abafashe intwaro ni Abanyafrika, ni abanyacentrafrika. Bishatse kuvuga ko ubwo natwe turimo kwicana, bamwe barica bagenzi babo, mbese nitwe ubwacu turwana!"

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n'Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta na we avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo ku banyacentrafrika mu nzira yo kwikemurira ibibazo bijya gusa n’iby’u Rwanda rwanyuzemo mu myaka ikabakaba 27 ishize.

Yagize ati "Hashyizweho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, hashyirwaho gahunda zo gusubiza u buzima busanzwe abahoze mu ngabo n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro yagiyeho nyumaya jenoside. Ibyo byose byarakozwe kandi byatanze umusaruro bituma n’igihugu kibasha gushyiraho gahunda zindi z’iterambere. Uyu munsi nubwo ibibazo byose bitararangira ariko dufite aho tugeze. Uru ruzinduko rero ni mu buryo bwo kubereka ko nubwo bwose bagize ibibazo bikaba bitaranarangira dukurikije natwe inzira twanyuzemo na bo birashoboka. Nagira ngo mbabwire ko u Rwanda twiteguye gufatanya na Repubulika ya Centrafrika kugira ngo tubagire inama; igihugu gitandukanye n’ikindi, amateka aba atandukanye, imico iba itandukanye ariko bakagenda basiga inyuma aya mateka yo gushyamirana n’amacakubiri noneho bakubaka igihugu gitekanye kandi noneho bagatangira n’izo gahunda z’iterambere."  

Ingendo z’indege zihuza Kigali na Bangui zatangiye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize ziri mu byitezweho kongera ubusabane hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse no guteza imbere ishoramari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Centrafrika Sylvie Baipo-Témon akavuga ko abakuru b’ibihugu byombi bari ku isonga muri ubu bufatanye bwubakiye ku buvandimwe bukwiye kuranga Abanyafrika muri rusange.

Ati "Turi bamwe usibye imipaka iriho ubu kandi na yo ikwiye kuguma mu bitekerezo gusa kuko ntigomba kutwibagiza ko turi umwe, kubera ko mbere ya byose twese turi ikiremwamuntu. Dushobora kugira amahitamo atandukanye, buri wese akagira icyerekezo cye, ariko hejuru y’ibyo tukubahana. Hari ibikorwa dufatanyije byatangiye kugira ngo turusheho gusobanukirwa ayo mateka anafashe Abanyacentrafrika kubona ko batari mu nzira nziza kuko aho u Rwanda rugeze harivugira, u Rwanda rwerekanye ko ubumwe ari imbaraga!"

Uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrika mu Rwanda ruje rukurikira urwa mugenzi we Dr. Vincent Biruta yagiriye i Bangui mu kwezi kwa Mutarama ndetse icyo gihe Minisitiri Biruta akaba yaragejeje kuri Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira