Yanditswe Apr, 30 2021 17:39 PM | 130,101 Views
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka
10 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunda ya Serivise za Dipolomasi mpuzamahanga
y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, u Rwanda rwagaragaje ko kuri ubu rwishimira
ubufatanye n’uyu muryango mu nzego
zitandukanye z’iterambere mu gihugu.
Uyu muryango nawo wemeza ko ufite gahunda nshya y'imikoranire n'ibindi bihugu harimo n'u Rwanda.
Ni isabukuru yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango idashamikiye kuri leta mu Rwanda.
Ingingo yo gukorana bya hafi kwa za guverinoma z’ibihugu, kugira ijwi rimwe kw’ibihugu bya Afurika, niyo ngingo yagarutsweho cyane muri icyo gikorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagaragaje ko ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu biri muri uyu muryango bwafashije cyane mu kugera kuri zimwe mu ntego z’iterambere u Rwanda rwihaye, kandi rwifuza kuzakomeza gukorana n'uyu muryango.
Yagize ati ''Ku ruhande rw'u Rwanda, hashingiye ku bufasha bw'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi twabashije gushyira mu bikorwa gahunda z'igihugu eshatu kandi ibiganiro ku zindi gahunda birakomeje. U Rwanda rushimira cyane umubano dufitanye kandi umaze imyaka myinshi, kandi rwifuza gukomeza gukorana n'iri huriro no mu zindi nzego zitandukanye harimo izo ku rwego rwa politiki na tekinike.''
Impuguke muri Politiki akaba n'umwarimu muri Kaminuza wanatanze ikiganiro ku mibanire y'Uburayi na Afurika, Dr Eric Ndushabandi, avuga ko mu mibanire y'iyo migabane usanga kuri ubu hakiri imbogamizi kandi zishobora kubonerwa ibisubizo birambye, kugirango uwo mubano urusheho gutanga umusaruro ufatika.
Yagize ati “”Akenshi aho kugirango bayoboke ibyo bemeranije nk'amahame n'indangagaciro za ya mibanire, abantu bahugira mu nyungu zabo bwite n'ibihugu bikagengwa n'inyungu zabyo bwite, baza muri Afurika nabwo ugasanga uburemere bw'ubukoroni buracyaremereye cyane.”
Hagaragajwe ko kuri ubu nta gihugu na kimwe cyakwishoboza kwikemurira ibibazo, ahubwo ubufatanye ari inkingi ikomeye mu kugera ku ntego ibihugu byihaye.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi mu Rwanda, Nicola Bellomo we avuga imikoranire y’ibihugu byinshi ari ingirakamaro cyane, kandi ko uyu muryango ufite intego nshya z'imikoranire n'ibihugu bwimakaza inyungu za buri wese mu bwubahane.
Gahunda na Serivise za Dipolomasi mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, yatangijwe mu mwaka wa 2011. Zimwe mu ntego nyamukuru zagaragajwe z’umubano w’u Rwanda n’uyu muryango zanatangiye gutanga umusaruro muri gahunda z’iterambere rirambye, nko muri Politiki, Demokarasi, imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, no gushyigira gahunda y’amahoro n’umutekano mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru