AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda rwijeje Sudani y'Epfo kuyiherekeza mu nzira yo kubaka amahoro arambye

Yanditswe Dec, 04 2021 13:01 PM | 158,083 Views



Itsinda ry'abayobozi baturutse muri Sudani y'Epfo ryari rimaze icyumweru mu Rwanda ryavuze ko ryiteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye mu Rwanda mu bijyanye no kubaka amahoro.Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n'iri tsinda.

Iri tsinda ryo muri Sudani y'epfo, MinistIri w'Intebe yakiriye, ririmo abagize Guverinoma, abadepite, abasirikari bakuru  ndetse n'abapolisi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr.Vicent Biruta avuga ko mu byo abagize iri tsinda baganiriye na Minisitiri w'intebe harimo ibyo bungukiye mu mahugurwa bamazemo icyumweru mu kigo Rwanda Peace Academy.

Yagize ati "South Soudan ni igihugu cyagize ibibazo kuva cyabona ubwigenge,ibibazo by'amacakubiri, intambara zihoraho hagati y'ibice bitandukanye bigize kiriya gihugu, bakaba baraje mu mahugurwa bagamije kwiga ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge igihugu cyacu cyanyuzemo,amasezerano y'amahoro bashyizeho umukono mu cyumweru gishize,kuyashyira mu bikorwa bisaba kubaka ubumwe bw'abanya Sudani ndetse n'inzira y'ubwiyunge. U Rwanda natwe twagize igihe cy'urwo rugendo  nyuma ya jeonoside mu 1994, twanyuze mu nzira yo kubaka ubumwe n'ubwiyunge ari byo bigeza ku mahoro arambye."

Yunzemo ati "Uyu munsi babonanye na PM, bashimye amahugurwa bagiriye hano bamubwira ko azabagirira akamaro,yababwiye ko twiteguye kubaherekeza muri urwo rugendo, dushingiye ku mateka twanyuzemo. Yabasabye ko ibyo tubabwira babihuza n'amateka n'umuco wabo kandi bagasenyera umugozi umwe wo kubaka igihugu cyabo."

iushinzwe ibikorwa bya guverinoma muri Sudani y'epfo Dr.Martin Elia Lomuro, yagaragaje ko biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye mu Rwanda.   

Yagize ati "Hari isomo twahawe ku bijyanye n'amakimbirane, bimwe mu bishobora kuba intandaro yayo, ibibazo ateza n'ingaruka agira muri rusange.Twahawe amasomo kandi ku birebana n'imiyoborere,twiga ibijyanye na jenoside u Rwanda rwanyuzemo, uburyo bwo kubaka igisirikare cy'umwuga,kubaka amahoro ndetse n'ubwiyunge aho baduhaye ingero z'inkiko Gacaca.Tugiye gusubira iwacu dufite ubumenyi bwinshi twungukiye hano mu Rwanda, kandi twiteguye kubukoresha twishakamo ibisubizo by'ibibazo by'amakimbirane, twubaka igisirikare cy'umwuga kandi umutekano ukarushaho gucungwa neza."

Ku bijyanye n'umubano w'u Rwanda na Sudani y'epfo, Minisitri Dr Vincent Biruta yavuze ko uhagaze neza. Ati "Twese turi mu muryango wa EAC, South Sudan ni yo yajemo nyuma idusangamo,no mu buryo bw'ibihugu byombi tubanye neza,ariko kandi twemera ko dushobora gukora ibirenzeho, mu buryo bw'ubuhahirane,mu bucuruzi n'ishoramari,ibyo tukaba twavuze ko tuzabyongeramo imbaraga."

Mu ruzinduko iri tsinda ryari rimazemo iminsi mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, risobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, uko yahagaritswe ndetse n'uburyo Abanyarwanda bakomeje gushyira imbere ubwiyunge bwabo nyuma y'ibihe bikomeye banyuzemo.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira