AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda rwifatanyije na Uganda mu kababaro katewe n’urupfu rwa Perezida w’Inteko

Yanditswe Mar, 22 2022 10:12 AM | 16,212 Views



Guverinoma y'u Rwanda yifatanyije mu kababaro na Uganda nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu rwabaye ku Cyumweru.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa twitter rwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, buvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yihanganisha Guverinoma n’abaturage ba Uganda by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah.

 Urupfu rwa Hon. Jacob Oulanyah rwatangajwe na Perezida Museveni ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2022. Uyu mugabo wari ufite imyaka 56 yari amaze iminsi yivuriza mu Mujyi wa Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Hon. Jacob Oulanyah yari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda wa 11, uyu mwanya akaba yari awumazeho hafi amezi 10.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize