AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

U Rwanda rwibukije ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye

Yanditswe Sep, 23 2022 15:50 PM | 202,322 Views



U Rwanda rwibukije ko rudateze kureka kurinda ubusugire bwarwo n’umutekano w’abarutuye, mu gihe cyose umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Paul Kagame mu nama yamuhuje na mugenzi we Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ni inama yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru ibera  i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho abo bakuru b’ibihugu uko ari batatu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye.

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Stephanie Nyombayire avuga ko muri iyo nama haganiriwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Perezida Kagame yongeye gushimangira ko icyo kibazo gikwiye gukemurwa giherewe mu mizi kugira ngo u Rwanda rwizere umutekano warwo.

Ni mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku by’ingenzi byaranze uruzinduko rw’umukuru w’igihugu i New York.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF